Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis, yageneye ubutumwa u Rwanda, bwo kwihanganisha ababuze ababo ku bw’ibiza bidasanzwe byahitanye abantu 130.
Ni mu butumwa buri ku rubuga rw’Ibiro bya Papa Francis i Vatican, buvuga ko uyu Mushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, yababajwe cyane n’ababuriye ubuzima bwabo muri ibi biza by’imyuzure n’inkangu bayabye mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru.
Muri ubu butumwa kandi bwanatanzwe n’uhagarariye Papa mu Rwanda, Archbishop Arnaldo Catalan, yavuze ko Papa Francis “Yifatanyije mu buryo bw’umwuka wa roho n’abagizweho ingaruka n’ibi biza.”
Papa Francis yasezeranyije ko agiye gusabira ku Mana abatabarutse, ndetse akanasengera abakomeretse n’abasizwe iheruheru n’ibi biza.
Ibi biza byabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 02 Gicurasi 2023 rishyira ku wa Gatatu tariki 03 Gicurasi 2023, byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru, igateza imyuzure n’inkangu, byatumye inzu nyinshi zigwira abaturage bari baryamye.
Uretse aba bantu 130 bahitanywe n’ibiza, hari n’abandi batanu bataraboneka, mu gihe inzu zasenywe n’ibi biza zirenga 5 000.
RWANDATRIBUNE.COM
Paapa yitaye ku Rwanda cyane.Muribuka ko aherutse kuduha Cardinal,umwanya ukomeye cyane mu idini Gatulika.Gusa ku byerekeye kugira abantu abatagatifu,ntabwo bihuye n’uko bible ivuga.Kuba umuntu yagirwa “umutagatifu”,ibyo bireba Imana yonyine gusa.Niyo yonyine ishobora kureba mu mutima niba turi beza. Paapa ntafite ubwo bushobozi.Nkuko 1 Samuel 16:7 habyerekana,Paapa ntashobora kumenya niba umuntu ali umutagatifu,keretse Imana yonyine.Muli Luka 18 umurongo wa 19,havuga ko “nta mutagatifu ubaho,keretse Imana yonyine”.Kwiha uburenganzira imana itaguhaye (usurpation),ugira abantu abatagatifu,ni icyaha gikomeye cy’ubwibone,kubera ko Imana ariyo yonyine Nyirubutungane nkuko bible ivuga.