Mu Bwongereza umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yakiriwe na Minisiti w’intebe Rishi Sunak bagirana ibiganiro byerekeranye n’umubano u Rwanda rufitanye n’iki gihugu.
Uru ruzinduko kandi umukuru w’igihugu yajyanye n’umufasha we Madame Jeannette kagame aho biteganijwe ko bazitabira inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma hamwe n’umuhango wo kwambika ikamba umwami w’Ubwongereza Charles III
Ni ibintu byemejwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko muri uru ruzinduko Perezida Kagame yajyanye na Madamu Jeannette Kagame kuri uyu wa 4 Gicurasi 2023.
Umubano w’u Rwanda n’u Bwongereza umaze iminsi uhagaze neza, ndetse mu mwaka wa 2022 hasinywe amasezerano y’imyaka itanu yo kohereza abimukira mu Rwanda.
Aba bimukira ni abinjira mu Bwongereza binyuranye n’amategeko, bikaba biteganyijwe ko u Bwongereza buzashora mu Rwanda miliyoni zisaga £120 mu bikorwa bigamije kurema amahirwe y’iterambere ku bimukira n’Abanyarwanda basanzwe.
Perezida Kagame kandi unayoboye umuryango w’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Icyongereza, Common Wealth kuva muri 2022, azitabira inama y’abakuru ba za guverinoma iteganyijwe kuba ku wa 5 Gicurasi 2023.
Umwami Charles III na we azitabira iyo nama ndetse Perezida Kagame na Madamu bazitabira umuhango wo kwimika umwami Charles III, uzambikwa ikamba ku wa 6 Gicurasi 2023.
Uyu muhango wo kwambika ikamba umwami Charles III uzabera mu rusengero rw’Abangilikani rwa Westminster Abbey ruri mu mujyi wa Westminster, mu Murwa Mukuru Londres.
Azimikwa hamwe n’umugore we Camilla, wagiye muri uyu mwanya ku wa 8 Nzeri 2022 nyuma y’urupfu rw’umwamikazi Elizabeth II.
Muri Kamena 2022 u Rwanda rwakiriye inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth izwi nka CHOGM, ruyungukiramo byinshi mu ngeri zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu.
U Bwongereza bufatanya n’u Rwanda mu ngeri zitandukanye zirimo iterambere ry’abaturage, aho bwafashije u Rwanda mu rugendo rwo kurandura ubukene, guteza imbere uburezi, kwita ku mibereho myiza y’impunzi n’ibindi binyuze mu Kigega cy’Abongereza cy’Iterambere DFID na UK AID.
DFID ivuga ko yishimira gukorana n’u Rwanda kuko abayobozi barwo bashyira imbere kurandura ubukene no kugera ku ntego z’iterambere muri rusange.
U Rwanda rwinjiye mu Muryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth) mu 2009) nyuma y’imyaka 15 ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho rwari rukirimo kugerageza kubaka ubukungu bwarwo n’umubano mpuzamahanga.
Muri Mutarama 2020, u Bwongereza bwatangaje ko butanze inyongera ya miliyoni 6 z’amayero mu ishoramari yiyongera kuri miliyoni 54 z’amayero yatanzwe mu rwego rw’imari n’ubuhinzi mu bihugu bigize Commonwealth.
Umuryango wa Commonwealth watangiye mu 1949. Uhuza ibihugu 54 byo ku migabane yose ku isi. Ibihugu byo muri Commonwealth bihuzwa no guharanira inyungu bihuriyeho, ari zo guteza imbere amahoro na demokarasi, kubungabunga ibidukikije n’iterambere .
U Rwanda narwo rukomeje gukataza mu kurengera ibidukikije kuburyo rubarirwa mu bihugu byinshi biri ku mwanya mwiza.
Asize abaturage mu kangaratete, agiye kwifotoza. Genda rwanda waragowe.