Umubare umaze kumenyekana w’abahitanywe n’ibiza by’imyuzure n’inkangu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni abantu manabiri 200, mu gihe abataraboneka bagera mu 100.
Ibi biza byabaye muri Congo byatewe n’imvura nyinshi yaguye ku wa Kane tariki 04 Gicurasi nyuma y’umunsi umwe gusa, mu Rwanda na ho hibasiwe n’ibiza nk’ibi byashegeshe Intara y’Iburengerazuba ihana imbibi na Congo.
Ibiza byo mu Rwanda byo byahitanye abantu 130 mu gihe abandi batanu bataraboneka, binangiza byinshi birimo inzu zisaga 5 000 zasenyutse.
Sosiyete Sivile yo mu Ntara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragaje ko kugeza ubu abamaze kumenyekana ko bahitanywe n’ibiza ari 200 mu gihe mbere hari habanje gutangazwa ko bari 70.
Iyi mvura yibasiye ibice binyuranye muri Ntara ya Kivu y’Epfo byumwihariko muri Teritwari ya Kalehe, aho imigezi myinshi yuzuye, ikamena amazi akangiriza abaturage.
Guverineri w’Iyi Ntara, Kasi Ngwabidje, uri uyu wa Gatanu tariki 05 Gicurasi yasuye ahabereye ibyo byago, yavuze ko abagera ku 176 ari bo bamenyekanye ko bapfuye ariko hagishakishwa abandi.
Leta ya Congo kandi yatangiye guha ubufasha abagizweho ingaruka n’ibi biza, burimo ibiribwa ndetse n’ibindi nkenerwa birimo ibikoresho.
Guverinoma kandi yemeje ko ku wa Mbere tariki 08 Gicurasi 2023, Igihugu cyose kizakora icyunamo cyo kunamira aba baturage bishwe n’ibi biza bidasanzwe.
Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Mahamat Faki wari wihanganishije u Rwanda ku bw’ibiza byarwugarije muri iki cyumweru, yanihanganishihe Congo.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Gicurasi, Mahamt yagize ati “Nihanganishije kandi nifatanyije n’Abanyekongo ndetse na Guverinoma ya Congo, ku bw’imyuzure yibasiye agace ka Kivu y’Epfo, yateye imfu z’abantu 176.”
RWANDATRIBUNE.COM