Komanda wa FARDC w’akarere ka 34, Maj Gen Bruno Mpezo Mbele yahamagariye abasirikare be kuryamira amajanja no kwitegura guhashya igitero cyose aho cyaturuka hose kije mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’amajyaruguru.
Gen Maj Bruno Mpezo Mbele ubwo habaga akarasisi ka gisirikare kakorewe ku cyicaro gikuru cya FARDC cya Goma. Anashimiira ubutwari bwaranze abasirikare be mu bitero biherutse kuba muri Sake, abasaba gukomereza aho.
Mu magambo ye abatera akanyabugabo abasirikare, yababwiye ko abafitiye ubutumwa yahawe na Guverineri, ndetse n’abandi bategetsi bakomeye barimo abo ku rwego rw’Igihugu.
Yagize ati “Guverineri, umuyobozi ushinzwe ibikorwa hano mu majyaruguru ya Kivu yantegetse kubibabwira, abategetsi bose b’Igihugu, uhereye ku mugaba mukuru w’Ikirenga, ko babashimira ku byo mwakoze.”
Yavuze ko abasirikare ba FARDC baherutse kugaragaza imyitwarire yo kurwana urugamba, itandukanye n’uko bitwaraga mbere.
Yagize ati “Mu myaka yashize, byari bihagije ko umwanzi agera i Kibumba, ukabona abasirikare bose bahunga, ariko iki gihe mwagaragaje itandukaniro, Ko muzapfira igihugu, igihe umwanzi yakwibeshya akadutera.”