Inama ya Commonwealth umuryango unayobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yabereye muri Marlborough House iri I London, ikaba yanitbiriwe n’umwami Charles III.
Muri iyi nama umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yanaherekejwe n’umufasha we madame Jeannette Kagame.
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yanagiranye ibiganiro na Perezida wa Sri Lank Ranil Wickremesinghe, byari bigamije kurebera hamwe uburyo bwo gukomeza kubaka umubano ku nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.
Perezida Kagame n’umwami Charles III baganiriye
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yakunze gusaba urubyiruko rw’ibihugu byo muri uyu muryango gufata iterambere ry’ibihugu byabo mu biganza byabo ndetse anabasaba kugerageza gukora cyane kugira ngo ibihugu byabo bitere imbere.
Ibihugu bigize uyu muryango kandi byakunze gusabwa ubufatanye bukomeye ndetse umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yagiye abigarukaho avuga ko igihe ibihugu byose bishyize hamwe iterambere ryihuta, kuburyo butangaje.