Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yihariye yiga ku ngamba zo guhangana n’ibiza by’imyuzure n’inkangu.
Iyi Nama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 08 Gicurasi 2023.
Nkuko byatangajwe na Perezidansi y’u Rwanda, ibiro by’Umukuru w’u Rwanda, byagize biti “Perezida Kagame ayoboye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo kurebera hamwe ingamba za Guverinoma mu gushaka umuti w’imyuzure n’inkangu byabaye mu Turere dutandukanye, ndetse n’uburyo bwo gufasha abagizweho ingaruka.”
Iyi nama y’Abaminisitiri idasanzwe yiga ku bijyanye n’ibiza, iteranye nyuma y’iminsi micye mu Rwanda habaye ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku ya 02 rishyira tariki 03 Gicurasi 2023, bigasiga ingaruka zikomeye.
Ibi biza byibasiye cyane Intara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru, byahitanye abantu 131 bikomeretsa abandi benshi, ndetse binangiza n’ibindi bikorwa by’abaturage n’ibikorwa remezo.
RWANDATRIBUNE.COM