Nta ntambara izaba hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera M23, mu gihe benshi bakekaga ko umuriro ugiye kwaka bakurikije amagambo aba ahwihwiswa n’abantu batandukanye.
Aya magambo yagarutsweho ubwo umukuru w’igihugu cya Angola,ubwo yaganiraga n’itangazamakuru akemeza ko intambara zivugwa zidashobora kubaho kuko bivugwa n’abitiranya u Rwanda na M23.
Perezida João Lourenço yagize ati “ Kuba umutwe w’inyeshyamba wa M23 waremeye gushyira intwaro hasi mu minsi ishize, ni ikimenyetso cy’uko bashaka amahoro.” Ibi yabivuze mu gihe uyu mutwe w’inyeshyamba wa M23 umaze igihe wararekuye ibice byose wari warigaruriye, ukabishyira mu maboko y’ingabo za EACRF
Umukuru w’igihugu cya Angola, João Lourenço, yakomeje atangaza ko igihugu cye cyiteguye kohereza abasirikare 500 mu burasirazuba bwa Congo kugira ngo basohoze ubwo butumwa.
Uyu muyobozi yemeje ko igikorwa cyo kohereza aba basirikare kigomba kwihutishwa kugira ngo umutekano wo mu karere wongere usagambe. Yanatangaje ko umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yashije Perezida wa Angola gushakisha amahoro yo mu karere.
Uyu muyobozi yongeyeho kandi ko ibi byerekana ko perezida w’u Rwanda ashaka gutanga umusanzu mu gushaka igisubizo cyo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ibarizwa muri iki gihugu
Perezida wa Angola aragaragaza ko ahangayikishijwe cyane n’uko abaturage bakomeje guhohoterwa, bitewe n’umutekano muke ubarizwa muri kiriya gihugu. Uyu muyobozi yasabye ko imirwano ikomeje kuba imbogamizi z’amahoro n’umutekano.
João Lourenço yijeje ko Angola ishyigikiye byimazeyo kubungabunga ubusugire bw’ibihugu byose, birimo na Congo.
Uwineza Adeline