Mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyundo, umuyobozi w’ishuri ribanza rya Rusamaza kansolo Christine aratabaza inzego zitandukanye, avuga ko umwanda n’umunuko w’amaganga akomoka mu biraro by’umuturanyi wabo wororeye inka munkengero z’ikigo cyabo.
Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Rusamaza aganira na RwandaTribune yagaragaje ko bafite ubwoba ko abana babo bazafatwa n’indwara zitandukanye ziterwa n’umwanda kuko umunuko ukomoka mu birundo by’ifumbire, irundwa aho n’ibiziba byuzuyemo amaganga akomoka muri ibi biraro asandara mu kigo.
Uyu muyobozi yagize ati “amaganga arinjira agahinguka mu kigo, mu bwiherero bw’abana, ndetse no mu mpande zitandukanye z’ikigo aba ari gutemba, twasabye uyu mworozi kwegeza haruguru ibiraro arabyanga kandi wenda byari gufasha ntibize kubanfamira abana” yakomeje avuga ko aba ahangayikishijwe n’abana bashobora kuzandura indwara zitandukanye kubera umunuko w’aya maganga.
amaganga yahingutse imbere mu mbuga y’ishuri aho abana ba batemera
Kansolo Christine akomeza avugako iki kibazo cyimaze imyaka irenga 2 aho yagize ati ” Iki kibazo nakigejeje k’ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyundo ntibyagira icyo bitanga,mbiijyana mu karere ka Rubavu bategeka Hussein kwimura izonka akazijyana ahandi mugihe kitarenze amezi atandatu ,kugeza na nubu ntacyo yabikozeho”.
Christine yazoje avuga ko ubuyobozi bw’Ishuri bwagerageje gushaka igisubizo kitarambye batera isima aho ibyo bisyogororo binyura ariko biba ibyubusa nanubu Ibi bisyogororo byishakiye inzira bikomeza kwinjira mu kigo cy’Ishuri.
Mparibatenda Hussein yabwiye Rwanda Tribune ko adashobora gukuraho uwo mwanda kuberako ababimusaba babiterwa no kuba bafite ingenga bitekerezo ya Jenocide. Yemeza ko inka ze nta kibazo ziteye hariya.
Hussein yanavuzeko atakwimura Inka ze bitewe n’umutekano muke w’Abajura baba mu karere ka Rubavu bica Inka,izindi zikibwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imiberehomyiza Madame Ishimwe Pasifique yavuze ko icyo kibazo akizi avugako ubuyozi bw’Akarere bwahaye Hussein Mparibatenda igihe cy’amezi 6 akaba yimuye ubworozi bwe.
Uyu muyobozi yagize ati ” Hussein twamuhaye igihe cyamezi 6 cyo kwimura Inka nyuma atubwira ko atiteguye tumwongera andi mezi 3, dutegereje ko azikuraho, kuko Hussein ntabwo ari hejuri y’amateko.
aha ni imbere yishuri ahari gutemba amaganga
Erica Charlotte
Iki kigoryi cy’umugabo mbwa gihuza gite amashogororo y’inka aza mu kiigo cyigamo abana b’u Rwanda n’ingengabitekerezo ya jenoside?
Nta nisoni ngo ntiyazihakura? natazihakura zizatezwe cyamunara amafaranga avuyemo agurwemo amata y’aba bana yicisha umwanda.