Umuyobozi ucyuye igihe w’urwego rushinzwe ubufatanye mu bya politiki no kurinda umutekano mu muryango wa SADC, Syril Ramaphosa yasabye ko hajyaho ingamba zihamye zo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 8 Gicurasi ubwo yavugaga ku kibazo cy’umutekano wo mu burasirazuba bwa DRC aho yari yitabiriye inama idasanzwe ya Troika y’inzego za SADC i Windhoek muri Namibiya, Ubwo Abakuru b’ibihugu bo muri ako karere basuzumaga ku buryo bugaragara raporo y’ubutumwa bwo gusuzuma imirimo yerekeranye no kohereza ingabo za Brigade (FIB).
Mu ijambo rye, perezida wa Afurika y’Epfo yamaganye ihohoterwa ry’abasivire ryakozwe n’imitwe itandukanye yitwaje intwaro. Cyril Ramaphosa yasabye ko imirwano yahita ihagarara kuko, yashimangiye ko AbanyeCongo bakwiriye amahoro n’iterambere.
yagize Ati “Afurika y’Epfo yagaragaje impungenge kuko raporo y’umutekano wifashe nabi mu burasirazuba bwa DRC. Twamaganye ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro kandi turahamagarira iyi mitwe n’abaterankunga babo guhagarika ibikorwa ku buryo bwihuse. Intambara imaze igihe kinini cyane kandi twizera tudashidikanya ko abaturage ba DRC bakwiriye amahoro n’iterambere “.
Perezida Ramaphosa yavuze ko igihugu cye cyiteguye gutanga umusanzu mu iterambere ry’ibikoresho bifatika byo mu karere byafasha kugarura amahoro n’ umutekano wiganje mu burasirazuba bwa DRC. yagize Ati: “Dushyigikiye rero ko hashyirwaho gahunda ndende mu bikorwa by’amahoro n’umutekano wa SADC”.
Inama ya Windhoek yongeye gusaba ko imirwano yose ihagarikwa bidatinze ndetse no kuva mu turere twigaruriwe bidasubirwaho. Yasabye kandi ubufasha bwihuse buturutse mu karere.
Uwineza Adeline