Abaturage batuye hafi y’umugezi wa Sebeya mu Karere ka Rubavu, bagiye kwimurorwa ahatashyira ubuzima bwabo mu kaga, nyuma y’uko uyu mugezi wongeye kuzura ugateza ibiza byahitanye n’ubuzima bwa benshi.
Ni mugihe bivugwa ko umwuzure n’isuri bituruka mu Turere twa Ngororero, Nyabihu na Rutsiro, usuka amazi muri uyu mugezi, na wo ukangiza ibikorwa biwegereye birimo n’inzu z’abaturage.
Umugezi wa Sebeya ukora ku Mirenge irimo iyo mu Karere ka Rubavu nka Rugerero, Nyundo, na Kanama aho abaturage batuye muri iyo Mirenge bagiye bagirwaho ingaruka n’iyo myuzure.
Imyuzure iheruka kuba mu ijoro ryo kuya 02 rishyira ku ya 3 Gicurasi 2023, yahitanye ubuzima bwa benshi, aho mu Gihugu hose yahitanye abarenga 13.
Ibi byatumye Leta isaba abatuye mu nkengero za Sebeya ko bajya gutuzwa ahadashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Umunyamabanga uhoraro muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Abimana Fidele avuga ko hari gukogwa inyigo kugira abaturage batuye mu nkengero za Sebeya bimuriwe mu mudugudu w’ikitegererezo muri Muhira mu Murenge wa Rugerero.
Yakomeje avuga ko aka gace bari batuyemo byagaragaye ko kibasirwa n’ibiza kandi ko binahitana ubuzima bw’abaturage, bityo ko abahatuye bagomba kwimurwa.
Ibindi byangiritse biturutse kuri ibi biza biherutse kwibasira Intara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru, birimo Uruganda rw’Amazi rwa Gihira, ruha amazi abaturage b’i Rubavu.
Ahandi habaye ikibazo cy’amazi ni urwo muri Rutsiro kuko rwarengewe n’isuri.
Abimana Fidele yavuze ko mu rwego rw’ibikorwa remezo kandi imihanda yari yagiye isenyuka ariko kuri ubu ibikorwa byo kuyisana kugira ngo yongere ibe nyabagendwa, bisa n’ibigiye kurangira.
Imihanda minini 14 ni yo yari yangijwe n’ibiza ariko hafi ya yose yamaze kuba nyabagendwa, ndetse inganda z’amazi umunani zari zangiritse, muri zo esheshatu zimaze gusanwa.
Jessica MUKARUTESI
RWANDATRIBUNE.COM