Igihugu cya Uganda cyatangaje ko gifite umugambi wo gukorana na Congo mu gucukura no gutunganya ibikomoka kuri Petelori na Gaze biboneka mu bihugu byombi mu rwego rwo guteza imbere ubukungu bw’ibyo bihugu.
Ibi byagarusweho na Minisitiri ushinzwe ingufu muri Uganda witwa Ruth Nankabirwa, avuga ko igihugu cye cyarangije gutegura uburyo bwo gukorana n’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’i Burasirazuba, EAC, kugira ngo gucukura no gutunganya gaze na Petelori bizakorwe neza.
Yakomeje avuga ko yatangije umushinga yise East Africa Crude Oil Pipeline afatanyije na Tanzania, muri iki gihe ikaba iri gukorana na DRC kugira ngo nayo iwinjiremo neza.
Chimp Reports yanditse ko Leta ya Congo ifite intego yo kubaka umuyoboro wa Petelori na Gaze ugahuzwa n’uwa Uganda kugira ngo nayo (DRC) yihaze kuri ibi bintu nkenerwa mu bucuruzi.
DRC iteganya ko nirangiza kwihaza kuri ibi, izatangira gusagurira n’isoko mpuzamahanga, Uganda nayo ivuga ko umugambi wayo udakomwe mu nkokora n’ikintu icyo ari cyo cyose, iteganya ko yazabona umusaruro mu gucukura petelori na gazi byibura guhera mu mwaka wa 2025.
Ikomeza Ivuga kokandi mu butaka bwayo harimo petelori nyinshi k’uburyo ku mwaka izajya icukura utugunguru miliyari 6.5.
Visi Perezida wa Uganda witwa Jessica Alupo aherutse kuvuga ko kugira ngo ibikomoka kuri petelori bikenewe muri aka karere bizatange umusaruro, ari ngombwa ko hubakwa inganda zizabitunganya.
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba Dr. Peter Mathuki nawe aherutse gutangaza ko mu bihugu hafi ya byose bigize uyu muryango hari petelori na gazi bikeneye gutunganywa.
Uganda isanzwe ifite ingabo muri DRC, zagiye yo ku bwumvikane hagati ya Perezida Museveni na mugenzi we Tshisekedi zigiye guhashya umutwe wa ADF ukomoka mu gihugu cya Uganda, uzwiho gukora ibikorwa by’iterabwoba haba muri DRC ndetse n’ahandi mu Karere.
Uwineza Adeline