Tanzania na Mozambike ni ibihugu bishobora kwisanga mu ihurizo rikomeye ku makimbirane ya politiki akomeje kwigaragaza ndetse akaba ashobora guhanganisha Umuryango wa EAC na SADC, ku ngingo irebana no gukemura ikibazo kiri hagati y’Ubutegetsi bwa DR Congo n’Umutwe wa M23.
Kuwa 8 Gicurasi 2023, inama yahuje Abayobozi bakuru b’Ibihugu bigize umuryango wa SADC, yateraniye I Windhoek muri Namibia yemeza ko uyu muryango, ugiye kohereza ingabo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni inama yari yitabiriwe na Perezida Felix Tshisekedi washimishijwe cyane n’uwo mwanzuro, nyuma y’igihe asaba ibihugu bigize Umuryango wa SADC ,kumufasha guhangana n’Umutwe wa M23 wari ukomeje kwigarurira ibice byinshi muri Kivu y’Amajyaruguru.
Nyuma y’uyu mwanzuro wa SADC, Perezida Tshisekedi yahise atangira kwibasira Umuryango wa EAC avuga ko Ingabo zawo ziri mu bursirazuba bwa DRC, zibereye mu busabane n’Abarwanyi ba M23 aho kurwanya uyu mutwe.
Ati:” Ingabo za EAC ziri mu burasirazuba bwa DR Congo, zibereye mu busabane na M23 aho kuyirwanya kandi siko byari biteganyijwe.”
Perezida Thisekedi, ni umugabo wakunze kugaragaza ko yifuza ko Ingabo z’umuryango wa SADC, zasimbura iza EAC mu butumwa bwo kugarura amahoro n’Umutekano mu burasirazuba bwa DRC.
Nk’uko yakunze kubivuga mu mbwirwaruhame zitanduka, Perezida Tshiskedi yifuza ko umutwe w’ingabo z’Amahanga ugomba kuza mu Burasirazuba bwa DRC, kumufasha kurwanya M23 aho gukora nk’umuhuza, ari nabyo yakomeje gupfa n’Ingabo z’Umuryango wa EAC zamaze kumukurira inzira ku murima, zimubwira ko nta gahunda yo kurwanya M23 zifite.
Umuryango wa EAC, wagaragaje kenshi ko wifuza inzira y’Ibiganiro mu gukemura amakimbirane amaze igihe hagati ya Kinshasa na M23.
Ni mu gihe ingabo za SADC zitegerejwe mu Burasirazuba bwa DR Congo, zivugwaho kuba zishobora gufasha FARDC kurwanya M23 nk’uko byagenze mu 2013 ,ibintu bihabanye cyane n’uko Umuryango wa EAC ubyifuza.
Ikindi gikomeje gutera amakenga , n’uko Ingabo za SADC zigiye koherezwa muri DRC ari izo mu mutwe uhora witeguye gutabara aho rukomeye mu bihugu bigize uyu muryango, zikaba zije zisanga Ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) zihamaze igihe ndetse zidahuje imyumvire n’imyitwarire ku kibazo cya M23.
Tanzania hagati nk’Ururimi!
Mu gihe imyumvire y’Umuryango wa SADC ihabanye cyane n’iyumuryango wa EAC ku birebana n’ikibazo cya M23 na Kinshasa, Tanzania ishobora kwisanga iri hagati nk’Ururimi bitewe n’uko ibarizwa muri iyi miryango yombi .
Gushyigikira imyanzuro ya SADC k’uruhande rwa Tanzaniya, bishibora gufatwa n’Ibihugu bigize Umuryango wa EAC nko gusuzugura cyangwa kudaha agaciro umurongo uyu muryango wiyemeje mu gukemura ikibazo kiri hagati ya Kinshasa na M23.
Ni ihurizo rikomereye igihugu cya Tanzaniya kibarizwa muri iyi miryango yombi kandi ifite imyumvire ihabanye ku ntambara iri hagati ya Kinshasa n’Umutwe wa M23.
Tanzania kandi, ifite inyungu nyinshi mu muryango wa EAC cyane cyene ku bigendanye n’Ubukungu, dore ko iki gihugu gifite inganda nyinshi zifite amasoko yagutse mu bihugu bigize uyu muryango.
Si EAC gusa, kuko Tanzania ifite izindi nyungu mu muryango wa SADC zisa neza n’izo ifite muri EAC, akaba ari naho benshi bahera bibaza uruhande iki gihugu kiyobowe na Perezida Samia Suluhu, kigomba guhagararaho mu gihe bigaragara ko impande zombi zishobora guhanganira muri DRC.
Mozambike izabyifatamo ite?
N’ubwo u Rwanda rwakunze kugaragaza ko nta nkunga ya gisirikare rutera Umutwe wa M23, nti rwahemye kugaragaza ko rwemera kandi rwumva neza impamvu M23 irwanira.
Mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru ubwo yari muruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Benin, Perezida Paul Kagame yagarageje ko “ikibazo cya M23 gifite ishingiro ndetse ko gishingiye ku mateka y’Abakoloni.”
Perezida Kagame, “Yakomeje avuga ko ubwo Abakoroni bacaga imipaka mishya, hari ibice by’u Rwanda byometswe kuri DR Congo, bituma abari muri ibyo bice(Abanyarwanda) bisanga muri icyo gihugu.
Yongeyeho ko abo Bantu “batigeze bahabwa Ubureneganzira bwabo nk’Abenegihugu ba DR Congo ndetse ko mu bihe bitandukanye, ikibazo cyabo kitigeze gikemurwa nk’uko bikwiye ari nabyo byatumye M23 ikomeza kubaho.”
Perezida Paul Kagame , yongeyeho ko ikibazo kiri hagati ya M23 n’Ubutegetesi bwa DRC, kigomba gukemuka binyuze mu biganiro bya Politiki, mu gihe DR Congo n’abafatanyabikorwa bayo bahuriye mu muryango wa SADC ,bifuza gukemura iki kibazo binyuze mu nzira y’intambara .
K’urundi ruhande, Igihugu cya Mozambike ni kimwe mu bihugu bifite ijambo rikomeye mu muryango wa SADC ,ariko iki gihugu kikaba gifashwa n’u Rwanda by’umwihariko ku birebana no guhashya ibyihebe byari byarigaruruiye intara ya Cabo Delgado.
Kuva ingabo z’u Rwanda zagera muri Mozambike ,zabashije kwirukana ibyo byihebe mu ntara ya Cabo Delgado, ibintu byari byarananiye Ingabo za Mozambike.
Ubu, amahoro, umutekano no gusubirana ubugenzuzi bw’intara ya Cabo Delgado, Mozambike irabikesha ingabo z’u Rwanda ,zikomje no kugira uruhare rukomeye mu gutuma iyo ntara itakana ikagunaguma mu bugenzuzi bwa Mozambike.
Haribazwa niba Mozambike izemera kubogamira ku bihugu bigize Umuryango wa SADC ku ngingo irebana no kurasa M23, cyangwase guhara inyungu z’umutekano wayo mu ntara ya Cabo Delgado ikesha Ingabo z’u Rwanda, rudafite imyumvire imwe n’Umuryango wa SADC wifuza kurasa M23 .
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com
Iki ntabwo ari kibazo kigoye Tanzania rwose. Ukuntu TZ ikora n’ubusanzwe izicekekera ibyihorera byombi. Nukuvuga ntiyohereze ingabo nk’umunyamuryango wa SADC nkuko ubu bimeze. TZ ntiyohereje ingabo muri RDC kandi yaragombaga kubikora. Nibya SADC rero izabyihorera. TZ ahatari inyungu ntijya muri byo bintu. Nkibyo muri RDC ibibona nk’akajagari kandi nibyo. Nizo za SADC ntizizakemura ibyo muri RDC. Mozambique nayo izicecekere. Ese Zimbabwe yo uribwira ko izajya murI! RDC? Sinzi!
Muri Mozambike ingabo SADC zagiyeyo iz’u Rwanda zaragezeyo kera! Kandi umwanzuro wo kujyayo wari wafashwe mbere. No muri Congo ni ko bizagenda!