Umugabo wo muri Komini ya Gatara yo mu Ntara ya Kayanza mu majyaruguru y’u Burundi, ari gushakishwa nyuma yo kwivugana abane be babiri agahita atoroka.
Abana bishwe ni Omer Nishimwe w’imyaka 6 na Mireille w’imyaka 4. Bishwe bakaswe amajosi ku wa Gatatu saa cyenda z’ijoro na se Fidèle Bucumi.
Iki gikorwa cy’ubunyamaswa cyabereye ku gasozi ka Gihororo muri Komini ya Gatara. Ni mu ntara ya Kayanza mu majyaruguru y’u Burundi.
Umwe mu baturanyi yagize ati “Bucumi yishe abana be babiri bafite imyaka 6 na 4 akoresheje umuhoro maze abaca amajosi. Twabibonye mu gitondo. Twagezeyo, twatunguwe no kubona imirambo yombi iryamye mu kizenga cy’amaraso.”
Aba baturanyi bavuga ko bumvise umwana avuza induru nijoro, ariko ntibabiha agaciro ahubwo bagakomeza bakisinzirira kuko bumvaga bidakanganye.
Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza, Bucumi n’umugore we Imelde Nyabenda (30) bari birwe umunsi batongana.
Undi muturanyi ati “Abashakanye bamaranye umunsi wose batongana. Bucumi yashinje umugore we kumuca inyuma, ariko ahakana ibyo yamushinjaga. Kubera ko umugabo we yababaye cyane, yahisemo kutaguma mu rugo. Ikibabaje ni uko Bucumi yatuye umujinya abana be.”
Kugeza ubu, uyu mugabo yahise atangira gushakishwa n’igipolisi kuko akimara kwivugana abana be yahise atoroka, agacika.
RWANDATRIBUNE.COM