Kubera imvura idasanzwe iherutse kwibasira intara y’Iburengerazuba n’amajyaruguru, ikibasira imbaga nyamwinshi ndetse n’ibikorwaremezo muri rusange. Kuri uyu wa 12 Gicurasi biteganijwe ko umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ari busure abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza bo muri izi ntara.
Ni amakuri avuga ko uyu mukuru w’igihugu ari buze kugera mu karere ka Musanze, Nyabihu na Rubavu uturere twashegeshwe n’ibiza biherutse kwibasira utu Turere.
Mu ntara y’Iburengerazuba honyine, ibi biza byahitanye abarenga 130, mu gihe abandi bagera mu bihumbi basizwe iheruheru nabyo ndetse bakaba ubu bari mu macumbi atandukanye.
Usibye abakiri mu bitaro kubera ingaruka z’ibi biza hari n’ababivuyemo bakaba bari kwivuza bataha ariko n’ubundi ari indembe.
Umukuru w’u Rwanda yari yihanganishije abagizweho ingaruka n’ibi biza barimo ababuze ababo bahitanywe na byo, mu butumwa yatanze nyuma y’uko biriya biza bibaye.
Mu butumwa yari yanyujije kuri Twitter ye, Perezida Paul Kagame yari yagize ati “Tubabajwe cyane kandi twihanganishije imiryango y’abahitanywe n’inkangu n’imyuzure byibasiriye Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo mu ijoro ryakeye. Turakora ibishoboka byose mu guhangana n’iki kibazo gikomeye. Nanjye ubwanjye ndabikurikiranira hafi.”
Perezida Paul Kagame kandi yanohereje Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente mu muhango wo guherekeza bwa nyuma bamwe mu bahitanywe n’ibiza mu Karere ka Rubavu, anabagenera ubutumwa bwo gufata mu mugongo imiryango y’ababuriye ababo muri ibi biza.
RWANDATRIBUNE.COM