Umutwe wa M23 wagize icyo uvuga ku cyemezo giheruka gufatwa n ’Umuryango wa SADC, kigamije kohereza Ingabo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demoakarsi ya Congo ku busabe bwa Perezida Felix Tshisekedi.
Ni icyemezo cyafashwe n’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango, mu nama yabereye i Windoek muri Namibiya kuwa 8 Gicurasi 2023.
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com kuri uyu wa 12 Gicurasi 2023, Maj Willy Ngoma Umuvugizi wa M23 mubya gisirikare ,yabajijwe uko M23 yakiriye iki cyemezo cy’umuryango wa SADC kigamije kohereza ingabo mu burasirazuba bwa DRC.
Maj Willy Ngoma, yasubije ko Umuryango wa SADC ugomba kumenya neza no kwibuka Amasezerano M23 yagiranye na Guverinoma ya DRC mu 2013 i Addis Abeba muri Etiopiya.
Umuvugizi wa M23 mubya gisirikare, yakomeje avuga ko ubwo ayo masezerano yasinywaga, Umuryango wa SADC wari uhari nk’umutangabuhamye w’indorerezi ndetse ko uzi neza ibikubiye muri ayo masezerano n’uko byagenze, kugirango yere gushyirwa mu bikorwa.
Maj Willy ngoma, avuga ko SADC igomba kumenya neza impamvu yatumye M23 yongera kubura imirwano mu mpera z’umwaka wa 2021, yaturutse ku kuba ayo masezerano yo mu 2013 uyu muryango usanzwe uzi neza ndetse wagizemo uruhare ,atarigeze ashyirwa mu bikorwa na Guverinoma ya DR Congo.
Ati:” Nta mwenda tubereyemo SADC ahubwo niyo iwutubereyemo.Ubwo twagiranaga amasezerano na Guverinoma ya DR Congo mu 2913 SADC yari ihari. None ubu baravuga ngo dushaka ibi cyangwa ibi, ariko twe dufite icyo tugomba kubabaza! Tuzababaza amasezerano twagiranye na Guverinoma ya DR Congo nabo ubwabo bagizemo uruhare kandi bazi ukuri kose kubiyakubiyemo.”
Majo Willy Ngoma, yakomeje avuga ko M23 yakoze ibyo isabwa byose n’imyanzuro ya Luanda na Nairobi, bityo ko Guverinoma ya DR Congo nayo igomba kugira ibyo ishyira mu bikorwa bikubiye muri iyo myanzuro.
Ati:” Twe nka M23 twubahirije ibyo dusabwa byose birimo guhagarika imirwano no kurekura uduce twari twarigaruriye Isi yose ireba,ariko Perezida Tshisekedi avuga ko nta biganiro azagirana natwe. Ibyo SADC irabizi kandi irabibona. Ahasigaye ni aha SADC kubaza Guverinoma ya DR Congo impamvu itari gushyira mu bikorwa ibyo isabwa n’iyo myanzuro .”
Mu gihe hagitegerejwe ko ingabo z’Umuryango wa SADC zoherezwa mu burasirazuba bwa DR Congo, ziravugwaho kuba zishobora kujya k’uruhande rwa FARDC mu rwego rwo guhashya no kurandura umutwe wa M23 ku butaka bwa DR Congo nk’uko byagenze mu 2013.
Ni icyemezo benshi bavuga ko gishobora gukurura intambara ikomeye, bitewe n’uko mu burasirazuba bwa DRC hasanzwe hari izindi ngabo z’Umuryango wa EAC ,zitumva neza ndetse zidashyigikye ibyo kurwanya M23 .
Umva uko Maj Willy Ngoma abivuga mu rurimi rw’igishwari:
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com