Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe muri Pakistan Imran Khan,urukiko rw’ikirenga rwategetse ko arekurwa akazajya yitaba urukiko avuye mu rugo iwe.
Uyu mu Minisitiri urukiko rwemeje ko azajya akomeza kwitabira uko iburanisha rizajya riba. Akaba akurikiranywe ho ibyaha bya ruswa .
Imran Khan yatawe muri yombi ku wa Kabiri bikozwe n’igisirikare, ubwo yari yitabiriye iburanisha mu rukiko rwo mu murwa mukuru Islamabad.
Yari amaze iminsi acengana n’inzego z’umutekano zishaka kumuta muri yombi, zimushinja kutazorohereza mu iperereza zirimo ku byaha bya ruswa ashinjwa ko byakozwe ubwo yari Minisitiri w’Intebe.
Kuva Imran Khan w’imyaka 70 yatabwa muri yombi, imyigaragambyo idasanzwe y’abamushyigikiye yadutse hirya no hino mu gihugu ku buryo abantu bagera ku icumi bamaze kuyigwamo, mu gihe abasaga 2000 batawe muri yombi.
Khan yabwiye urukiko ko yatawe muri yombi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ubwo inzego z’umutekano zigabizaga icyumba cy’urukiko rukuru yari yagiye kwitaba, zikamusohoramo ku ngufu zimukubita.
Urukiko rw’ikirenga rwahise rufata umwanzuro wo gutesha agaciro ifungwa rye kuko ryahonyoye amategeko.
Kuva yafatwa, Imran Khan yahise afungirwa kuri sitasiyo ya Polisi mu murwa mukuru.
Nyuma y’uko urukiko rutegetse ko ahita rekurwa, Khan yahise avugisha itangazamakuru, avuga ko yafashwe nabi muri iyi minsi amaze afunzwe.
Uyu mugabo yegujwe ku buyobozi muri Mata umwaka ushize, nyuma y’iminsi ashwanye cyane n’igisirikare ari nacyo kivugwa ko cyamufashije kujya ku butegetsi mu 2018.
Nyuma yo gushwana, Khan yabaye umwe mu banenga ubutegetsi, Mu mpera z’umwaka ushize yarashwe mu kuguru, ashinja igisirikare kuba inyuma yabyo nubwo cyo cyabihakanye.
Uy mu minisitiri yatangiye gukurikiranwa nyuma y’uko atangaje ko aziyamamariza kuyobora iki gihugu mu matora ateganijwe mu mpera z’uyu mwaka.