Perezida Paul Kagame wasuye bamwe mu baturage bagizweho ingaruka n’ibiza mu Karere ka Rubavu, yababwiye ko Leta iri kumwe na bo kandi ko ibyababayeho binahangayikishije ubuyobozi ku buryo buri gukora ibishoboka ngo bubabe hafi.
Ni kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2023, ubwo Perezida Paul Kagame yagendereraga Akarere ka Rubavu gaherutse gushegeshwa n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu cyumweru gishize.
Umukuru w’u Rwanda yabanje gusura bimwe mu bikorwa byangijwe n’ibi biza, birimo ishuri rya Centre Scolaire Noel de Nyundo, rifite inyubako nyinshi zasenywe n’ibi biza, ndetse n’Uruganda rw’Icyayi rwa Pfunda.
Perezida Paul Kagame yahise ajya kuganiriza abaturage basenyewe n’ibiza barimo n’ababuze ababo, ubu bacumbikiwe kuri site ya Nyemeramihigo, abagezaho ubutumwa bw’ihumure.
Yagize ati “Naje kugira mbihanganishe kugira ngo mukomeze mwihangane nkuko n’ubundi mwihanganye, ibiza byatugwiririye, imyuzure, amazu yangiritse, abacu twatakaje ari bo n’ikibazo kinini cyane, abakomeretse, ibyo byose nzi ko abagishoboye kuba bariho muhanganye nacyo. Icyanzanye hano cyari ukubasura.”
Perezida Paul Kagame yakomeje agira ati “Uko muhangayitse natwe biraduhangayikishije, kubona uko mumeze, ndetse tunashakisha ibishoboka byose kugira ngo dushobore kubafasha muri ibi bihe bitoroshye murimo.”
Perezida Kagame yavuze ko nubwo hari gukora ibishoboka byose kugira ngo bamwe basubire mu byabo, ariko hari igihangayikishije Leta muri iki gihe.
Ati “Ubu turacyahanganye no kugira ngo nibura mushobore kugira ubuzima no muri iki gihe mutari mu ngo zanyu cyangwa mudashobora gukora imirimo musanzwe mukora.”
RWANDATRIBUNE.COM