Igihugu cya Angola ni kimwe mu bihugu bigize Umuryango wa SADC kitufuza kohereza ingabo mu butumwa bw’Umuryango wa SADC kugirango zirwanye Umutwe wa M23.
Ikinyamakuru Web-Info gikorera muri DR Congo , kivuga ko igihugu cya Angola kitifuza na busa ko abasirikare bacyo bagomba koherezwa mu burasirazuba bwa DR Congo mu butumwa bw’Umuryango wa SADC, bagira aho bahurira no kurwanya Umutwe wa M23.
Iki kinyamakuru , gikomeza kivuga ko imbere mu muryango wa SADC, ibintu bitameze n’kuko Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi bubitekereza, kuko ibihugu hafi ya byose bigize uyu muryango bitifuza kuza muri DR Congo mu rwego rwo kurwanya M23.
Uruhande rwa Angola, rwifuza gukomeza gukora nk’umuhuza hagati ya Kinshasa na M23 ndetse ibindi bihugu nka Botswana na Zimbabwe ,nabyo bigaragaza ko bidashaka kwivanga mu ntambara ya M23 na FARDC mu burasirazuba bwa DR Congo.
Igihugu cya Namibiya, nicyo gishobora kohereza abasirikare benshi mu gihe ibihugu nka Tanzaniya ,Afurika yepfo na Malawi bisanzwe bifite abasirikare muri MONUSCO ,nabyo byamaze gutangaza ko bitifuza kujya muri DR Congo mu rwego rwo guhangana na M23.
Mozambike yo , ngo ntikozwa ibyo kohereza abasirikare bayo mu Burasirazuba bwa DRC kurwanya M23 ,ahubwo iki gihugu kifuza ko impande zihanganye zayoboka inzira y’Ibiganiro.
Ibi bihugu , bivuga ko bizohereza abasirikare bacye cyane mu butumwa bw’Umuryango wa SADC mu burasirazuba bwa DR Congo .
Iki kinyamakuru, kivuga ko muby’ukuri ibihugu byo mu muryango wa SADC hafi ya byose, bidashaka kwivanga mu ntambara ya M23 birwana k’uruhande rwa FARDC nk’uko Kinshasa ibyifuza, ahubwo ko byagaragaje ko byifuza gukora nk’umuhuza ndetse bishigikiye inzira y’ibiganiro.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com
Benshi bibeshya ko Imana ishyigikira abantu barwana.Bakitwaza ko yashyigikiye intambara z’abami ba Israel,urugero umwami David.Nkuko bible ibyerekana,impamvu Imana yabashyigikiye,nuko “barwaniraga inyungu z’Imana gusa”.Bisome muli Gutegeka/Deuteronomy 20:17,18.Imana yabategekaga kurwanya “abantu basengaga ibigirwamana”.Niyo mpamvu yabatizaga Abamarayika,bakabarwanirira.Bitandukanye n’intambara z’iki gihe.Imana ibuza abakristu nyakuli Kurwana.Ndetse ikabasaba gukunda n’abanzi babo nkuko Matayo 5:44 havuga.Urugero,nkuko Luka 21:20,21 havuga,Yesu yasabye Abigishwa be ko nibabona Yerusalemu itewe,aho kurwana bazahungira mu misozi.History yerekana ko mu mwaka wa 70 nyuma ya Yezu,igihe ingabo z’Abaroma zateraga umujyi wa Yerusalemu,ziyobowe na General Titus,abatali abakristu bararwanye,ariko Abakristu ntibarwanye,ahubwo bahungiye ahitwaga i Pella.Ubu ni mu gihugu cya Jordan.Nkuko Zabuli 5:6 havuga,Imana yanga umuntu wese umena amaraso y’undi.