Kongere y’Abarwanashyaka ba DGPR, ishyaka riharanira Demokarasi riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, yateranye kuri uyu wa 13 Gicurasi 2023, yakoze amatora yo gutora umukandida uzayihagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu 2024.
Aho ayo matora arangiye Dr Franf Habineza ariwe wongeye kwegukana uwo mwanya. Muri ayo matora kandi hanatorewemo abayobozi bagomba guhagararira iryo shyaka muri iki gihe.
Aho amatora yarangiye nanone Dr Frank Habineza ariwe wongeye gutorerwa kuyobora iryo shyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda,umwungirije nawe yakomeje kuba Maombi Caline.
Aya matora yasize imyanya yose yegukanywe n’abari bayisanzweho uretse Ku mwanya w’ushinzwe itangazamakuru wegukanywe na Madame Uwera Jacky
Abatowe bijeje abarwanashyaka bayo ko bazakomeza gukora ibishoboka byose bakagera ku nshingano biyemeje mu rewgo rwo kurengera abaturage.
Uwineza Adeline