Umukuru w’igigugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye kwibasira u Rwanda avuga ko ruyoborwa n’Umuperezida ukunda intambara .
Perezida Tshisekedi, yabigarutseho kuri uyu wa 12 Gicurasi 2023 mu kiganiro yagiranye n’Abanyecongo batuye mu gihugu cya Botswana.Iki kiganiro cyabereye mu mujyi wa Gaborone ubwo yababwiraga ko igihugu cya DR Congo, kitazava mu murwango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba EAC.
Muri icyo kiganiro, Perezida Félix Tshisekedi yasobanuye ko kuba DRC yarinjiye muri uyu muryango wo mu karere k’uburasirasirazuba bwa Afurika ,ari igisubizo ku byifuzo by’Abanye Congo batuye mu burasirazuba bwa DR Congo, ahakorerwa ibikorwa by’ubucuruzi bikomeye ndetse ko ari icyemezo cyasuzumanwe ubwitonzi.”
K’urundi ruhande, Perezida Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda kuba nyirabayazana w’intambara M23 yashoje ku butegetsi bwe.
Ati: “Muri iki gihe intambara iri mu gihugu cyacu, ifitanye isano n’ibyashizweho n’abanyacyubahiro bari ku butegetsi mu Rwanda , gusa dukomeje kugira ikizere ko umunsi umwe u Rwanda ruzayoborwa na perezida utarwana intambara ahubwo agashyira umubano w’amahoro no kuba umuturanyi mwiza wa DRC ”
Perezida Tshisekedi, yongeye gushimangira ibyo yabonye ku ngabo z’akarere ka EAC, anavuga ko azakomeza kugira icyizere ku cyemezo cya FARDC n’inkunga y’ingabo za SADC zo guhagarika igitero cy’u Rwanda.
Kungurana ibitekerezo kwa Perezida Tshisekedi na diaspora ya Congo muri Botswana, byabaye mu byishimo bidasanzwe, nyuma yo gutangiza ambasade nshya ya DRC muri Botswana izaba ifite ikicaro mu murwa mukuru Gaberone.
Uwineza Adeline
Ariko iyi nyanayimbwa, ishaka iki k’u Rwanda koko? U Rwanda ruhuriyehe nibibazo bya RDC? Ubu Tshisekedi ntabwo abona ko agira u Rwanda urwitwazo rw’ubugoryi bwe na Leta ye? Ubu si Tshisekedi ugerageza gukurura u Rwanda mu ntambara, utabizi ninde?
Kisekedi ntaramenya igisoburo cy’amahoro n’ikiguzi bisaba ngo umuntu ayagereho agirango azanwa n’amagambo. Politiki yaramunaniye mbona yashobora kubwiriza, namugira inama yo gushinga urusengero niho uvuga ugataha utazi niba ibyo uvuze babyumvise n’ejo ukongera ukabisubiramo, akabibwira abagusuye, Abo wasuye.
Nibyo Pee. Ntacyo yabeshye. Natwe hano sitwe tuzarota asimburwa.
Mubitege amaso rero muzabibona hhh.
Hahaha. Sometimes uyu mugabo aransetsa. Ameze nkawawundi wavuze ngo ibibazo Yobu yagize yabitewe na Zaburi kubera ko ari umuturanyi we.
hhhhhhhh njajwete kbx ,ngaho sanga kiseketi cyabitama mufatanye agahinda gusa mwese kazabata kugasozi ntacyo mubihinduyeho🤣🤣
@Clapton uvuze ukuli kuko twese nta wuzatura nkumusozi.umuntu wabyawe numugore wese aravuka. Umunsi umwe agapfa.ikibazo nukureba asize amateka ki i musozi.(meza cg mabi). Nundi nawe rero si kamara ibye biri hafi guhinduka amateka(mabi).
Kadogo wa kigoryi we ninde wakubwiye ko Kagame ariwe munyarwanda wenyine wanga agasuzuguro? Abamutora twese turi mumurongo umwe nanasaza abazamusimbura gahunda ni imwe ni ukugira u Rwanda rudatobwa na fdlr nabafatanyabikorwa bayo aho bari ku isi. Ubundi u Rwanda kuva rwabaho ni igihugu gikangitse uretse gusa igihe cyayoborwaga n’abakoloni n’ubutegetsi bwa paremihutu bwasihozeho bushingiye kukuba paremihutu yari igizwe n’abantu batagira ubwenge wagira ngo ni abanyekobgo bayiyobora. Ahubwo iyi miyaga aha abacumbikiye fdlr njye arinjye sinayishyiramo nabatomburana nababafasha
@Kabaka uri umurwayi ahubwo.Abakoloni se nibo bateye ibibazo igihugu kirimo ubu?ubajije abatangije FPar unu b impunzi bakubwira ko bazira abakoloni cg Parmehutu?ubajije abasirikare bakuru barurasaniye ubu bakaba ari impunzi cg bari ku gatebe.siniriwe mvuga abishwe bakubwira ko bahunga Parmehutu cg unukoloni?Uri uwo kugirirwa impuwe.gusa nawe si wowe.icyo nzi cyo ntushobora kubakira ku kinyoma, kuri apartheid kwiterabwoba ngo bizarambe.Biratinda bikagwa ukuli kukasagamba.Icyumweru cyiza.ndakwifuriza kuva ibuzimu ukajya ibuntu n’ abandi nkawe!
Mu barurasaniye harimo naho ibisambo nka kayumba nyamwasa washakaga gufa ubutaka bwábaturage umutara wose akahagira aahe ngo yarwaniye igihugu, haba hari umusirikare warwniye igihugu wahunze atari igisambo uzi númwe? bagera hanze bakijijisha ngo bahunze kagame aho kuvugisha ukuri kdi nibyo koko baba basanze abandi banyabyaha kubisangamo nukubabeshya.