Mu karere ka Kayonza, intara y’uburasirazuba, haravugwa inkuru y’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ndego , Bizimna Claude wateranije abaturage ubu umuriro ukaba uri kwaka .
Uyu munyamabanga nshingwabikorwa ,bivugwa ko abo yateranije ari Nyakarundi Teresphore ( Chairman wa RPF mu karere ka Kayonza) n’umuturage uvuga ko atishoboye Ndori Lauben ,akabahanganishiriza mu gisigara cy’ubutaka cya Leta.
Ibi byabereye mu mudugu wa Gasabo, akagari ka Kiyovu, umurenge wa Ndego, akarere ka Kayonza.
Umuturage witwa Ndoli , avuga ko yambuwe ubutaka bw’igisigara cya Leta n’umuntu witwa Nyakarundi Teresphore anamushimutira inka enye hakaba haciye iminsi ibiri,atazi iyo ziri kuko ngo zajyanwe adahari basiga bamukubitiye n’abashumba.
Uko byagenze ngo Ndori ajye gukoresha igisigara cya Leta
Uyu muturage, avuga ko nyuma yo kubona hari ubutaka budakoreshwa kandi ashaka kububyaza umusaruro nk’umuturage utishoboye ufite umuryango munini agomba kwitaho ,ngo yatekereje uko yakora ubworozi bw’inka zikabasha kumuha ifumbire n’amata y’abana kugira ngo batarwara indwara ziterwa n’imirire mibi.
Ndori ,avuga ko yasabye gutizwa ubutaka bw’igisigara cya Leta kugira ngo abubyaze umusaruro, yandika abisaba ariko ngo mu gihe yari atarasubizwa, ushinzwe ubutaka mu karere ka Kayonza Gakunzi hamwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ndego Bizimana bamwemerera ( babimwemereye mu bihe bitandukanye) ko yaba abukoresha mu gihe atarahabwa icyemezo n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka.
Nibwo uwo muturage ,yitabaje abapima ubutaka kugira ngo amenye aho icyo gisigara gihera n’aho kirangirira, yishyura ibihumbi Magana abiri by’amafaranga y’u Rwanda (200,000RWF) ayagujije inshuti.
Agiye kuragiramo inka ze enye nk’uko yari yemerewe ko agomba kuba ahakoresha , yatunguwe n’uko abashumba be bakubiswe n’inka ze zigashimutwa n’umugabo witwa Nyakarundi Teresphore ( utuye mu murenge wa Rukira) uvuga ko akomeye muri aka karere .
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge n’umukozi mu karere ushinzwe ubutaka bateranije abaturage
Mbere y’uko Umuturage Ndori akoresha ubu butaka,yagiye ku murenge wa Ndego , asaba ko yakoresha ubu butaka bwa Leta Bw’igisigara , ubuyobozi bumusaba ko yakwandikira ikigo gishinzwe ubutaka arabikora , ariko Gitifu Bizimana Claude umubwira ko yaba abukoresha mu gihe ategereje igisubizo.
Uyu mutura yageze no ku karere ka kayonza avugana n’ushinzwe ubutaka witwa Gakunzi , kubyijyanye n’icyo gisigara cya Leta , nawe amwemerera ko yaba agikoresha.
Ngo aba bayobozi bombi ngo ntibari bazi neza aho igisigara kirangirira ahubwo ngo baba barakoresheje uyu muturage kugira ngo bazamure ikibazo cy’amakimbirane, ngo kuko n’ubundi nabo basanzwe batinya uyu mugabo Nyakarundi ,cyane cyane Umunyamabanga Nshingwabikorwa nk’uko yabyivugiye abibwira uyu Muturage.
Yatunguwe no kumva inka ze zishimutwa na Nyakarundi
Ndoli avuga ko yatunguwe no kumva Nyakarundi Teresphore yohereje abashumba be 4 bagakubita abashumba ba Ndoli bagakomeretsa umwe bikomeye ndetse ngo bagashimuta n’inka ze 4 zimimo (Amajigija 3 n’ikimasa kimwe ) ndetse ngo yagejeje iki kibazo ku munyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge Bizimana aramwihakana, amubwira ko atigeze amwemerera icyo gisigara cya Leta kandi ngo ariwe wamubwiye ko aba agikoresha.
Nyakarundi Teresphore , uvugwa gushimuta izi nka uko ari enye avuga ko aribyo koko ,ariko ngo zari zanyujwijwe mu butaka bwe azifatiramo maze azijyana ku Murenge wa Ndego .
Ati:” kugira ngo ugere kuri icyo gisigara uca mu butaka bwanjye rero yaramvogereye , gusa ikibazo cyacu cyagejejwe mu karere dutegereje igisubizo tuzahabwa”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ndego , Bizimana Claude , mu kiganiro yagiranye na Rwanda Tribune , yavuze ko atigeze aha uburenganzira uyu muturage bwo gukoresha iki gisigara cya Leta, icyakora avuga ko haba Nyakarundi Teresphore na Ndori Lauben, ntawe ufite uburenganzira bwo kuhakoresha kuko ari mu gace gakomye ( Buffer zone) ,ariko ashimangira ko Ndore Lauben nk’umuntu wari wahasabye yari gutegereza agasubizwa.
Ati:” Ndori yagombaga gutegereza akemererwa kuhakoresha nk’Umunyarwanda kandi ubufitiye uburenganzira. Kariya gace ni ubutaka buri ku kiyaga rero ni Buffer zone “.
Ku kibazo cyo guha Ndori uburenganzira bwo kuba akoresha iki gisigara , yavuze ko atigeze abivuga n’ubwo Rwanda Tribine tubifitiye ibimenyetso by’uko yabivuze.
Ndori asaba Leta ko yatizwa iki gisigara akabasha kwikura mu bukene avuga ko butamworoheye
Ndori Lauben asaba Leta ko yatizwa iki gisigara akacyibyaza umusaruro, ngo kuko afite ikibazo cy’ubukene
Ati:” mfite umuryango w’abantu 8 nitaho kandi ntibiba binyoroheye , ntijwe kiriya gisigara cyamfasha mu kwita ku muryango wanjye no guteza imbere igihugu mu buhinzi n’ubworozi.
Nkundiye Eric Bertrand