Umutwe wa M23, wakunze gutangaza ko mubyatumye ufata intwaro ugatangiza intambara ku butegetsi bwa DR Congo, harimo ikibazo cy’Impunzi z’Abanye congo bavuga Ikinyarwanda, bamaze imyaka irenanga 20 mu buhungiro.
Amakuru aturuka muri DR Congo,avuga ko Guverinoma ya DR Congo, yiyemeje gukemura iki kibazo mu gihe haba hatajemo kidobya.
Ibi birashimangirwa n’urugendo Christophe Lutundula Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DR Congo, yagiriye ku mugabane w’Uburayi mu gihugu cy’Ubusuwisi.
akigera mu Busuwisi ,Christophe Lutundula yavuze ko DR Congo yifuza gukemura ikibazo cy’impunzi z’Abanye c by’Umwihariko iziri mu Rwanda, kugirango bakureho urwitwazo rw’u Rwanda bashinja gutera inkunga M23.
Christophe Lutundula, yakomeje avuga ko u Rwanda rukunze kuzamura ikibazo cy’izi mpunzi no gushinja Guverinoma ya DR Congo, gushyigikira no kwimakaza imvugo z’urwango zibasira Abanye congo bavuga Ikinyarwanda ngo akaba ariyo mpamvu rukunze kuvogera ubutaka bw’iki gihugu.
Ati:”Urwanda rukunda gushinja DR Congo gushyigikira imvugo z’urwango zibasira Abanye congo bavuga Ikinyarwanda no kugira impunzi urwitwazo, ruvuga ko rucumbikiye izigera ku 80.000 rukanavuga ko dukorana na FDLR.Ibi bigomba kuva mu nzira.”
Christophe Lutundula, yongeyeho ko Perezida Tshisekedi, ari hafi kuvugana n’Ubuyobozi bukuru bwa HCR hamwe n’Umunyamabanga mukuru wa ONU ,kugirango hatangire ibiganiro bigamije kureba uko impunzi z’Abanye congo ziri mu Rwanda zataha zigasubira muri DR Congo.
Ati:” Vuba aha Perezida wa Repubulika, azavugana n’Umuyobozi wa HCR n’Umunyamabanga mukuru wa ONU, kugirango bigire hamwe uko impunzi z’Abanye congo ziri mu Rwanda zagaruka muri DR Congo.”
Minisitiri Lutundula, yongeyeho ko ibi biganiro bigomba gutangira ejo kuwa mbere tariki ya 15 Gicurasi 2023.
Gusa Minisitiri w’Ubbanyi n’Amahanga wa DR Congo, avuga ko mbere y’uko izi mpunzi zitaha , Guverinoma ya DR Congo igomba kubanza gushishoza ikabanza gukorana n’Abayobozi gakondo bo mu duce izi mpunzi zaturutsemo, kugirango hatazagira Abanyarwanda biyoberanya bakivanga nazo , bagamije gucengera mu burasirazuba bwa DR Congo.
Christophe Lutundula , atangaje ibi mu gihe Perezida Felix Tshisekedi mu Kwezi kwa Gashyantare 2023 ubwo yari i Jeneve mu Busuwisi mu nama ya 52 y’Akanama ka ONU gashinzwe uburengenzira bwa Muntu, yasabye ko hagati ya DRC, HCR n’u Rwanda, habaho ibiganiro bigamije kureba uko Impunzi z’Abanye congo zatataha zigasubira muri DR Congo .
Icyo gihe, Perezida Tshisekedi nabwo yavuze ko “ikigamijwe ari ugukuraho urwitwazo rw’u Rwanda, ngo kuko rukunze gukoresha iturufu y’izi mpunzi kugirango rubone uko rwinjira mu gihugu cye.”
Kugeza ubu ariko, haribazwa uko izi mpunzi zizasubira mu byazo, mu gihe imitwe ya Nyatura, Mai Mai na FDLR isanzwe igira uruhare rukomeye mu gutuma Abanye congo bo mubwoko bw’Abatutsi bahunga igihugu cyabo, ikomeje ibikorwa byayo byo kubibasira ndetse ubu ikaba ishyigkiwe inakorana n’Ingabo za Leta FARDC.
Abakurikiranira hafi ibizo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC , bavuga ko uburyo bwiza kandi buboneye bwo gukemura iki kibazo mu buryo burambye, ari ukubanza guhashya no gutsinsura iyi mitwe kugirango izi mpunzi zibashe gusubira mubyazo zizeye umutekano usesuye.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com