Nyuma y’uko hagaragaye amashusho y’abaturage bo mu gace ka Kalehe gaherutse kwibasirwa n’ibiza, ubwo barwaniraga imfashanyo bari bahawe, Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, yavuze ko ziriya mvururu zigaragaza ibintu bine bikomeye by’ubutegetsi bwa Congo budashoboye.
Ni amashusho yagiye hanze mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, aho aba baturage bo muri Kalehe barimo barwana bikomeye nyuma yo guhabwa inkunga irimo ibikoresho byo mu rugo ndetse n’amabati, byo kongera kwisuganya nyuma yo kwibasirwa n’ibiza bikomeye.
Ni ibintu byatumye benshi bongera kunenga ubutegetsi bwa Congo Kinshasa budashobora gutanga iriya nkunga mu buryo buboneye kuko bwashoboraga kubikora neza ntihabeho ziriya mvururu.
Mu bagize icyo bavuga kuri ibi byagaragaye, barimo na Bertrand Bisimwa, akaba Perezida w’Umutwe wa M23, wavuze ko bishimangira ko ubutegetsi bwa Congo budashoboye.
Yagize ati “Muri iki Gihugu ni ho ushobora kugira ngo kirayobowe kandi kitayobowe, hari abibwira ko bakunda Igihugu kandi batagikunda, hari abibwira ko baharanira ineza y’igihugu kandi babeshya, hari abibwira ko bariho kandi badahari.”
Betrand Bisimwa yasoje ubutumwa bwe avuga ko ibyabaye kuri bariya baturage bitari bikwiye, avuga ko igihe kigeze ngo ibintu bihinduke, iki Gihugu kijye ku murongo.
RWANDATRIBUNE.COM