Nyuma yo gutahura ko hari abantu bakomeje gupfira ku mukozi w’Imana wo mu gace ka Malindi muri Kenya, wabasabaga kutarya no kutanywa ngo bazagera kuri Yesu, hamaze kuboneka imibiri 201 y’abapfitiye aha hantu.
Ni imibiri ikomeje gukurwa mu ishyamba ryo muri aka gace ka Malindi ko mu majyepfo ya Kenya, aho bivugwa ko bagiye bapfa nyuma y’uko Pasiteri witwa Paul Mackenzi agiye abasaba guhagarika kurya no kunywa nk’inzira izabageza kwa Yesu.
Habanje kubone imibiri igera kuri ine, nyuma hagenda haboneka indi, aho kugeza mu mpera z’icyumweru twasoje ku wa Gatandatu tariki 13 Gicurasi hari hamaze kuboneka imibiri 201, bageze kuri uyu mubare nyuma y’uko habonetse indi mibiri 22 yabonetse kuri uwo munsi.
N’ubwo hamaze kuboneka iyi mibiri na yo myinshi, kugeza ubu habarwa abandi bantu bagera muri 600 bataraboneka baburiwe irengero, aho bikekwa ko na bo bashobora kuba harimo abitabye Imana.
Iki kibazo cy’abantu baburiye ubuzima ku mukozi w’Imana bahitanywe n’icyo yababeshyaga ko ari yo nzira rukumbi yabageze ku witeka, cyagarutsweho cyane, ndetse Perezida wa Kenya, William Ruto akaba yarategetse ko hakorwa iperereza ryimbitse.
RWANDATRIBUNE.COM
Ngo “umukozi w’Imana”?? Imana se ikoresha Crooks (abatekamutwe?? Nkuko Yesu yabyerekanye muli Matayo 7:13,14,amadini menshi ajyana abantu kurimbuka.Naho idini y’ukuli ikajyana abantu ku buzima bw’iteka.Dore bimwe mu bizakubwira idini y’ukuli: Nta na rimwe risaba amafaranga abayoboke.Nta na rimwe ryivanga mu by’isi,urugero politike cyangwa mu ntambara zibera mu isi,kubera ko Yesu yabibujije abakristu nyakuli.Birinda gukora ibyo imana itubuza,kandi bose bakumvira itegeko Yesu yahaye “abakristu nyakuli” bose,ni ukuvuga kumwigana,bose bakajya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’imana.Nkuko 1 Yonana 4:1 hadusaba,jya ubanza ushishoze aho gupfa kujya mu idini ibonetse.Nkuko bible ivuga,amadini y’ikinyoma ajyana abantu kurimbuka.Ngo kandi abayajyamo nibo benshi.Nimukanguke !!