Muri Kivu y’amajyaruguru, mu gace ka Nyanzare, muri Gurupoma ya Gihonga muri Sheferi ya Bwito, Kolectivite ya Kikuku habereye inama yahuje Gen Bigabo wa CMC/APC na Gen Dominique wa CMC/FPC.
Uyu Dominique yahize ari umuyobozi ya Gen Bigabo, ariko baje gutandukana Bapfuye ubwikanyize, ubwibone no Kwiyitaho akibagirwa abo basangiye umuruho.
Muri icyo gihe cyo gutandukana, ntabwo Gen Bigabo yagumutse wenyine. kuko yajyanye na Gen Thadhee Ibrahim Safari wari ushinzwe CTR (Centre de Transmission) ndetse anajyana n’uwitwa BIGEMBE Nicolas. Aba babiri banyuma baje kwicwa na FDLR muri 2022, bamaze umwaka batandukanye na Dominique.
Urupfu rwabo rwababaje benshi kuko Dominique aho kwifatanya n’ababuze ababo, Ahubwo yabigambye hejuru avuga ko na Bigabo azabakurikira natagaruka cyangwa ngo ahitemo asange FDLR/FOCA.
Byatunguye benshi aho Dominique aherekejwe n’abasirikare ba CMC bavanzemo n’abasirikare ba FDLR bamuherekeje mukujya kwiyunga na BIGABO bagahurira i Nyanzare, umuhuza akaba ari Col Niyibizi Comdt wa Rgt ifite ibirindiro muri Gurupoma ya Gihondo na MUTANDA.
Mu Gihe yajyaga I Nyanzare yasize atanze amategeko yo kwica uwahoze ari mu cyama cya CMC/FPC Witwa Janvier. Nawe wahisemo kujya mu Cyama cyitwa MPA nyuma yuko abonye ko Dominique yanze guhinduka. Na nyuma yuko ahawe amategeko yo kujya kwica Mr Munyamariba ukomoka I Masisi no kwica Byamungu Ngirarubanda wari umunyamakuru wa RADIO Mikeno. Bose baje kwicwa nyuma yizo mpaka.
Igitero cyabereye I Rusayo ku ngabo za MPA ziyobowe na Col Janvier cyagombye kuba imbuzi kuri Gen Bigabo, akanibuka ibyabaye kuri Nziza n’abarinzi be, ubwo yaravuye kubonana na DOMINIQUE ahitwa I Mashango, yataha agasanga yamuteze igico aho bita I Rutiba Ku mugezi wa Rwindi.
Nk’uko isoko y’amakuru ya Rwandatribune ibitangaza ngo amakuru aturuka ikambere kwa Dominique ni uko hateguwe uburyo bwo kwivugana Bigabo mu gihe bazamutumira mu nama noneho bakavuga ko yishwe n’abantu batazwi. Iyi soko y’amakuru ikomeza ivuga ko abagomba kwica Bigabo bamaze gutegurwa kuko batoranije bamudahusha baba FDLR baba ahitwa ku MONIMA hafi ya Rwindi.
Ibi byose byagarutsweho mu nama yo kuwa 14 Gicurasi 2023. Iyi nkuru tuzayigarukaho ubutaha tubasobanurira Bigabo na Janvier abaribo bavugwa muri CMC/FPC, abo ari bo.
Uwineza Adeline