Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF yatangaje ko ikipe y’u Rwanda Amavubi yatewe mpaga ku mukino yari yakinnyemo na Benin mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.
Ni icyemezo cyatangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Gicurasi 2023 nkuko bikubiye mu nyandiko yasakaye muri iri joro.
Iyi nyandiko ivuga ko iki cyemezo cyo kuba u Rwanda rwatewe mpaga, cyafashwe n’akanama gashinzwe disipuline muri CAF, kasesenguye imiterere y’ikirego cya Benin.
Benin yareze u Rwanda kuba rwarakinishije umukinnyi utari ufite uburenganzira bwo gukina umukino wo kwishyura wabere mu Rwanda kuri Kigali Pele Stadium, aho rwakinishije Muhire Kevin kandi yari afite amakarita abiri y’umuhondo.
Iki cyemezo cyivuga ko bitewe n’ayo makosa, u Rwanda rwatewe mpaga, rukaba rwatsinzwe ibitego bitatu -0 ku bw’ayo makosa, kandi ko iki cyemezo kitajuririrwa.
Ni mu gihe u Rwanda rwari rwanganyije na Benin igitego 1-1, ibintu byatumaga hakomeza gutekerezwa ko hari icyizere ko rushobora kuzitwara neza mu mikino isigaye rukaba rwakwitabira CAN, ariko ubu icyizere kikaba gisa nk’aho cyayoyotse burundu.
RWANDATRIBUNE.COM