Leta Zunze Ubumwe za America zongeye kugwa mu mutego w’ikinyoma cyahimbwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zisaba ko ingabo z’u Rwanda ziva muri Congo, ndetse ngo na M23 ikajya aho yasabwe kujya.
Byatangajwe na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za America, Lucy Tamlyn kuri uyu wa kabiri, ubwo yakirwaga na Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Umutekano, Jean-Pierre Bemba.
Nyuma yo kugirana ibiganiro na Bemba, yagize ati “Twaganiriye ku bijyanye n’umutekano muri DRC. Nashimangiye ku butumwa bw’igihugu cyanjye. Ni ngombwa kubahiriza amasezerano ya Nairobi na Luanda.”
Yakomeje agira ati “Tuzakomeza dipolomasi mu nzego z’ibihugu byombi ndetse n’ibihugu byinshi kugira ngo ayo masezerano yubahirizwe.”
Yongeye kandi kuvuga ko u Rwanda rufite ingabo muri Congo, mu gihe rwo rwabihakanye kuva cyera ndetse rukemeza ko ntaho ruhuriye n’ibibazo biri muri kiriya Gihugu cy’igituranyi.
Yagize ati “Turasaba impande zose kubahiriza ingengabihe y’iyubahiriza ry’imyanzuro. Ingabo z’u Rwanda zigomba kuva mu gihugu na M23 igomba kubahiriza ibikubiye mu myanzuro y’i Luanda.”
Yakomeje asaba ko impande zirebwa n’ibi bibazo, zigomba gukorana, mu nyungu zabaturage bakomeje kugirwaho ingaruka nabyo.
RWANDATRIBUNE.COM
Iyi si koko irarwaye wa mugani wa Rugamba Cyprien.Kuki Amerika itibuka intambara yashoje muli Vietnam,Irak,Syria,Afghanistan,Grenada,Panama,Libya,etc…Ikica inzira-karengane ibihumbi amagana?Kuki itibuka atomic bombs yateye Hirashima na Nagasaki?Nkuko Zabuli 5:6 havuga,Imana “yanga umuntu wese umena amaraso y’undi”.Yesu yasize abujije abakristu nyakuli kurwana,ahubwo bagakunda abanzi babo.Bitandukanye na kera,ubwo Imana yemereraga Abayahudi kurwanya abantu “basengaga ibigirwa-mana”.Nyuma yaho,byarahindutse,Imana ibuza abakristu nyakuli kurwana.