Mu Bugereki uwahoze ari umupolisi w’u Burundi ari mubahatanira umwanya mu nteko ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite
Spiros Richard Hagabimana yahoze ari umwe mu bagize igipolisi cy’u Burundi mu myaka umunani ishize ndetse yafunzwe azira kwanga kurasa ku baturage bigaragambyaga bamagana manda ya gatatu ya Pierre Nkurunziza wari Perezida mu 2015.
Amakuru aturuka kuri Reuters yatangaje ko Hagabimana yatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza aho agenda, urugo ku rundi ababwira imigabo n’imigambi, kugira ngo bamushyigikire mu matora ateganyijwe kuwa 21 Gicurasi.
Uyu mugabo w’imyaka 54 kuri ubu ni umukozi muri Minisiteri ishinzwe abimukira, akaba umurwanashyaka w’ishyaka New Democracy party.
Yavuze ko mu byo ashaka kurwanya natorwa harimo ivanguraruhu. Yagize Ati “ Ivanguraruhu ntabwo ari ikintu kirwanywa binyuze mu magambo gusa, bigomba no kunyura no mu bikorwa bya buri munsi. Mu gihe abantu bafite ubwoba bw’ibyo bari byo, baba bakeneye guhabwa amahirwe bagahura na bya bintu bafitiye ubwoba.”
Bisa nk’aho politiki y’u Bugereki ku banyamahanga by’umwihariko abirabura iri guhinduka, kuko ari kimwe mu bihugu bitumva neza abimukira.
Uretse Hagabimana, hari undi mugabo wo muri Kenya, Nikodimos-Maina Kinyua na we uri kwiyamamariza umwanya w’ubudepite mu murwa mukuru Athens.
Hagabimana na we wiyamamariza mu Burengerazuba bwa Athens, avuga ko yizeye ko abaturage bazamuhundagazaho amajwi.
Hagabimana yageze bwa mbere mu Bugereki mu 1991 ubwo yari agiye kwiga. Yasoje amasomo mu 1996 akomeza kubayo kugeza mu 2005 ubwo yasubiraga mu gihugu cye.
Uyu mugabo ufite ubwenegihugu bw’u Bugereki, yongeye gusubira mu Bugereki mu 2016 ubwo imvururu zadukaga mu Burundi nyuma yo gufungwa no kugirirwa nabi azira ko yanze kurasa ku bigaragambyaga.
Yafunguwe mu 2016 ubwo yatabarizwaga n’umunyamategeko w’inshuti ye uba muri Athens ndetse n’abayobozi b’u Bugereki.
Hagabimana avuga ko naramuka atsinze, bizaba ari inkuru nziza ku bandi bimukira y’uko ntacyo batageraho babishyizeho umwete.
Iki gihugu kibarizwa mu bihugu bitabanira neza abimukira by’umwihariko abirabura kuko ikibazo cy’irondaruhu aha kigifite intera iri hejuru, cyakora benshi bakaba bemeza ko iyi politiki bari basanganywe ishobora kuba iri guhinduka.