Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bataye muri yombi abantu batatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umupolisi baherutse gusanga yapfuye ku muhanda mu Karere ka Rusizi.
Aba bantu batatu ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera, bafashwe nyuma y’iminsi itatu habaye buri bwicanyi bwabaye mu cyumweru gishize tariki 12 Gicurasi 2023.
Ni nyuma y’uko umurambo wa nyakwigendera Sibomana Simeon wari ufite ipeti rya PC, basanze umurambo we ku Muhanda uva mu Mujyi wa Rusizi werecyeza mu Murenge wa Bugarama, mu gace ko mu Kagari ka Karenge ku Murenge wa Rwimbogo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, yari yatangaje ko nyakwigendera yishwe atari mu kazi.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko abantu batatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera bafashwe.
Yavuze ko uwo Mopolisi “wakoreraga kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusizi yishwe kubera urugomo rushingiye ku businzi.”
Dr Murangira B. Thierry yaboneye kongera gutanga ubutumwa ku bantu bakora ibyaha nk’ibi biremereye ko bakwiye kubireka.
Yagize ati “RIB iributsa buri wese ko kuvutsa umuntu ubuzima ari icyaha cy’ubugome kandi gihanwa n’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ko uzabikora wese azashyikirizwa ubutabera.”
Abafashwe bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uriya Mupolisi, ubu bafungiye kuri sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, ya Remera, kugira ngo dosiye y’ikirego ikorwe ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RWANDATRIBUNE.COM
Aba bantu bakurikiranwe.Kwica umupolisi cg umuturage nikintu kibi.Twizere ko batari bwiregure ko bamuhoye gushaka gutoroka cg ko yari abarwanije!