Umwe mu basesenguzi ba Politiki, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze imyato Minisitiri w’Ingabo, Jean-Pierre Bemba, avuga ko asaba abantu kutamuvuga nabi, ngo kuko ari we witezweho gufasha Igihugu cyabo kubona amahoro ndetse no kwikiza u Rwanda.
Uyu witwa Théogène Nkundiye asanzwe ashinzwe itumanaho akaba n’umuyobozi w’umuryango uharanira kubohoza Kongo, MLC mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, akaba inkoramutima y’akadasohota ya Jean-Pierre Bemba.
Yihanije abari kuvuga nabi iyi nkoramutima ye Jean-Pierre Bemba, avuga ko bari kumusebya, kandi birengagije ko ari we uzabafasha kubona amahoro.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Théogène Nkundiye
Yagize ati “Bazi ko Jean Pierre Bemba ari we mugabo ufite akazi ko kugarura amahoro mu gihugu cyacu cyane cyane mu gice cy’iburasirazuba cyugarijwe n’ibitero by’u Rwanda, none bari guhindanya izina rye.”
Uyu musesenguzi Théogène asaba abaturage kutagwa mu mutego w’abasabye uyu munyapolitiki uherutse guhabwa umwanya muri Guverinoma ya Congo.
RWANDATRIBUNE.COM