Umunyapolitiki Faustin Twagiramungu wakunze kwitwa ‘Rukokoma’, umaze iminsi anenga imiyoborere y’u Rwanda, yibukijwe ko muri 2003 ubwo yashimiraga Perezida Paul Kagame wari umaze kumutsinda mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Twagiramungu Faustin ntahwema kunenga imiyoborere y’u Rwanda, mu gihe ishimwa na buri wese ku Isi, ariko we agahora agaragaza ko ituzuza inshingano zayo.
Mu biganiro akunza gutambutsa kandi, akunze kumvikana atavuga neza Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame nyamara ahora ashimwa na buri wese kubera imiyoborere myiza ireba kure, inateza imbere Igihugu n’abagituye.
Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, yibukije Faustin Twagiramungu, ko muri 2003 ubwo yatsindwaga amatora y’Umukuru w’Igihugu, yiyandikiye ibaruwa amushimira byimazeyo.
Muri iyi baruwa yanditse tariki 10 Nzeri 2003, Twagiramungu atangira avuga ko gutorwa kwa Perezida Kagame ari ishema no kuzuzuza inshingano zo gukomeza gushakira Abanyarwanda ibyabateza imbere muri politiki y’ubumwe, ubukungu, imibereho myiza n’umutekano.
Yakomeje agira ati “Muri urwo rwego mboneyeho, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, uburyo bwo kubashimira no kubifutiza gutunganya neza izo nshingano zanyu zikomeye muri iyi myaka irindwi iri imbere, mukazabikorana ubwitanye n’urukundo ku Banyarwanda bose, mugakomeza kubashakira ituze, amahoro, umutekano, ubwisanzure busesuye…”
Faustin Twagiramungu yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuva ku ya 19 Nyakanga 1994 kugeza 31 Kanama 1995 ubwo Inteko Inshinga Amategeko yasabaga uwari Perezida Pasteur Bizimungu kumweguza kubera imikorere ye yavuze ko idahwitse.
DORE IBYO YANDITSE
RWANDATRIBUNE.COM