Umutwe wa FDLR urwanya Ubutgetsi bw’u Rwanda ukorera mu burasirazuba bwa DR Congo, wongeye kwikoma guverinoma y’u Rwanda ndetse uvuga ko ibyaha byose ushinjwa gukorera ku butaka bwa DR Congo ntaho uhuriye nabyo.
Ni ibikubiye mu itangazo uyu mutwe uheruka gushyira hanze ryashyizweho umukono na Cure Ngoma umuvugizi wawo mu byapolitiki, nyuma yaho Yolande Makolo Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda ,atangaje ko Inyeshyamba za FDLR ,arizo ziheruka kwica inka z’Abaturage zigera kuri 400 kuri Agise(Axis) ya Tongo-Kalengera ho muri teritwari ya Rutshuru.
Umutwe wa FDLR, watangaje ko ibyo birego uheruka gushinjwa n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda ,ntaho bihuriye n’ukuri ahubwo ko bigamije kuwurahabika no kuwusiga icyasha .
Muri iri tangazo, FDLR ivuga ko hari ibindi byaha yakunze gushinjwa biromo urupfu rwa Ambasaderi w’Ubutaliyani muri DR Congo, watezwe igico asirwa mu burasirazuba bwa DR Congo ari kumwe n’umushoferiwe kuwa 23 Gashyantare 2021.
FDLR kandi , ivuga ko nta ruhare ifite mu kwibasira abaturage n’imitungo yabo mu duce M23 iheruka kurekura muri teritwari ya Rutshuru na Masisi nk’uko umaze ugihe ubishinjwa na M23 .
Nubwo FDLR ibihakana, amakuru yo kwizerwa yatanzwe n’Abaturage muri Teritwari ya Rutshuru mu gace ka Kazaroho na Tongo, yemeza ko inyeshyamba za FDRLR arizo ziheruka kuhicira inka zirenga 400 mu nka zirenga ibihumbi 2, zari zirimo kwimurwa n’abashumba bazerekeje mu bikuyu byo muri Rutshuru zivanywe muri Masisi,.
Ni nyuma yaho inyeshyamba za M23 zavaga muri utwo duvce ,FDLR ifatanyije na Nyatura hamwe n’abandi bose bafatanije na FARDC bahise bantangira kuhagaba ibitero ndetse bakirara mu nka z’batuare zimwe bakaziba izindi bagasi bazigaritse.
Izi nka zishwe ,zari kumwe n’abashumba benshi bari bari gukuzihungisha bashaka kwegera ahari inyeshyamba za M23 n’ingabo za EAC, ngo barebe ko wenda baba baruhutse ababahigira inka umunsi k’uwundi .
Ni ibirego umutwe wa FDLR uheruka no gushinjwa n’Abaturege muri teritwari ya Masisi ,batanze impuruza , bemeza ko uyu mutwe ufatanyije n’inidi mitwe y’Abanye congo nka CMC Nyatura, APCLS , bamaze igihe bagaba ibitero mu duce M23 iheruka kurekura bakarasa Abaturage ndetse bakiba amatungo yabo ayandi bagasiga bayishe.
Abo ni abatuye mu gaca ka Kilorirwe muri teritwari ya Masisi, baheruka gushinja FDLR n’imitwe ya Nyatura, kuza muri utwo duce bavuza akaruru, barangiza bagasahura Inka, Intama n’ibirayi biri mu mirima.
Aba baturage ,banenze Ingabo z’u Burundi zibarizwa muri utwo duce, bavuga ko ntacyo ziri gukora ngo zihagarike ibyo bikorwa by’urugomo ndetse ko bibaye ngombwa, M23 yagaruka ikaba ariyo ibacungira umutekano.
Ibi kandi, byemejwe n’abavugizi ba M23 barimo Maj Willy Ngoma uvugira uyu mutwe mubya gisirikare na Canisius Munyarugero Umuvugizi wungirije w’uyu mutwe mu byapoilitki, mu kiganiro baheruka kugirana n’itangazamakuru mu mpera z’icyumweru gishize,
Ubwo yaganiraga na Rwandatribune.com, Maj Willy Ngoma, yavuze ko FDLR n’imitwe ya Nyatura bari kugaba ibitero mu duce baheruka kurekura bakarasa abaturage ndetse bakiba imitungo yabo.
Ni ibikorwa Maj Willy Ngoma, avuga ko iyi mitwe ishyigikiwemo na FARDC ndetse ko n’ibikomeza bizatuma M23 yongera kwirwanaho kinyamwuga no kurengera abaturage.
yagize ati:” FDLR n’imitwe ya Nyatura Bari kwica no gusahura imitungo ya bene wacu. kwihangana kwacu gufite aho kugarujkira kuko ni bikomeza , igihe kizagera natwe twongere twirwaneho tunarinde abaturage.”
Abakurikiranira hafi imiterere y’ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, bemeza ko Umutwe wa FDLR ufite uruhare runini mu gutuma ukomeza kurushaho ku zamba ,bitewe n’ibikorwa by’urugomo, ubwicanyi no gusahura umaze igihe ukorera mu burasirazuba bwa DR COngo.
Ni umutwe kandi ugambirira guhunbagabanya umutekno w’u Rwanda bituma narwo ruhoza izijisho mu burasirazuba bwa DRC aho ukorera ndetse ufite ibirindiro.
Umutwe wa FDLR kandi , uravugwaho kwivugana abarinzi ba Pariki ya Virunga bagera kuri bane abandi batandatu barakomereka,mu gitero wabagabyeho kuwa 18 Gicurasi 2023 ahitwa Kivandya, teritwari ya Lubero ho muri Kivu y’amajyaruguru .
Ni FDLR ubu yahawe ubushobozi ndetse igirirwa ikizeRE na GuvErgerinoma ya DR Congo iwuha intwaro n’amasasu ,bitewe n’uko wiyemeje kurwana k’uruhande rwa FARDC mu ntambara bahanganyemo na M23.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com