Perezida Felix Tshisekedi wa DR Congo , yatangiye kwiyegereza bamwe mu bantu babarizwa mu mitwe irwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda ikorera hanze.
Eugene gasana yageze mu mujyi wa Kinshasa ku butumire bwa Perezida Felix Tshisekedi, amwakirira mu biro bye ndetse bagirana ibiganiro birambuye ejo kuwa 21 Gicurasi 2023.
Amashusho yacikanye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Perezida Felix Tshisekedi, ari kumwe na Eugene Gasana bicaye mu ntebe zihenze muri Perezidansi ya DR Congo bahuje urugwiro.
Kugeza ubu ariko, ntiharamenyekana impamvu yatumye Perezida Tshiseki atumira uyu mugabo ubarizwa mu mitwe irwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda, by’umwihariko akaba akorana bya hafi n’Umutwe wa RNC uyobowe na Kayumba Nyamwasa.
Ikindi, n’uko Perezidansi ya DR Congo, ntacyo iratangaza ku birebana no guhura kwa Perezida Tshisekedi na Eugene Gasana n’ibyo baganiriye.
Ni iki kihishe inyuma yo gutumirwa kwa Eugene Gasana muri Perezidansi ya DR Congo?
Mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare 2023, Perezida Felix Tshisekedi yasabye imitwe irwanbya Ubutegetsi bw’u Rwanda ,kwishyira hamwe kugirango ihuze imbara hagamijwe gukuraho Ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Amakuru yo kwizerwa, avugako Perezida Felix Tshsekedi, yemereye iyi mitwe inkunga ya Diporomasi na gisirikare kugirango botse igitutu Guverinoma y’u Rwanda maze rwemere ibiganiro n’iyi mitwe.
hatanzwe kandi igitekerezo cyo gushinga inkambi imwe igomba gukusanya impunzi zose z’Abanyarwanda ziri hanze igashyirwa mu burasirazuba bwa DRC ,kugirango izakoreshwe nk’urwitwazo rwo gutangiza intambara yeruye ku Rwanda , bavuga ko ikigamijwe ari ukurengera no gucyura izo mpunzi.
Perezida Tshisekedi , ngo yahisemo kwifashisha iyi mitwe mu rwego rwo guhungabanya umutekano w’u Rwanda agamije kurwihimuraho nyuma yo kurushinja gutera inkunga Umutwe wa M23 uhanganye n’Ubutegetsi bwe muri Kivu y’Amajyaruguru.
Kugeza ubu kandi, imitwe myinshi irwanya u Rwanda ikorera hanze yamaze gusohora amatangazo, avuga ko ishyigikiye icyo gitekerezo cyo kwishyira hamwe bagahuza imbaraga.
Biravugwa ko ari muri urwo rwego, umwe mu barwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda ariwe Eugene Gasana, yatumiwe i Kinsahsa akakirwa muri Perezidansi y’iki gihugu nk’Umutegetsi ukomeye , kugirango barusheho kunoza uwo mugambi.
Eugene Gasana ,yahoze ari Amabasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye(ONU), ariko nyuma aza gukurwa kuri izo nshingano akekwaho ibyaha byo gufata ku ngufu ,gushyira umuntu ku nkeke ziganisha ku gitsina n’ibindi byaha birimo gusesagura no gukoresha nabi umutungo w’Igihugu.
Ibi, biri mu byatumye yivumbura, yanga kugaruka mu Rwanda atinya ko yakurikirwana n’Ubutabera, maze ahitamo kuguma muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika .
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com
Ntabizi mwa bantu mwe.Tugeze aho umuntu atwita ibifobagane.Inteko ikaruca ikarumira.Miba utabona ko dukeneye impinduka ubwo nawe uri mu bifobagane bitera ibibazo dufite.Enough is enough!Cyakora azi ubwenge yagarura ibintu inzira zikigrndwa bitabaye ibyo araducukurira adasize nabo yabyaye bazasigara bivuruguta mu ngaruka zubuyobozi bwe.Mbiswa ra
Ubworero urishimye ngo ubonye umufatanyabikorwa aba FDLR nkamwex kiga, nduga,hutu,tutsi ko mudateze kuzabikira,ahh ngaho naze abafashe mufate igihugu mwongere mutumare,yebabaweee!! burya si buno noneho sha ntaho muzamenera abanyarwanda ubu turi umwe.cyakora nkugire inama wagicucuwe cy interas,ubundi wakwigiriye i mutobo?sibyo
Wagiye i mutobo ko bazakwakira wa mu FDLR we?
@Sarambwe. Ubwo ntubana n’ ubunuga bwo mumutwe koko?igikomye cyose ni interaha.we na Fdrl. Noneho tuvuge ko ari cyo gen Rusagara azira?niba ari interahamwe, ndiyo cyane.nta nimbabazi mbigusabira.uranyuzwe?naho ibyawe na shobuja umujkino turawuzi.witwa Devide and rule.
Mwana mutoya kadogo,ntubizix ko Rusagara and thomas ari ibigarasha,kayumba abobose ntubizi,ahhh! wakwigiriye imutobo tutari twatangira kubatora tora nk uko batoragura ibishyimbo gusa wowe uri kumpabaza kandi mpora nkuburira nti wumve
@Pusiyasarambwe. Imigambi yanyu minisha ku reanda n’ abanyarwanda ntizuzura.Turabizi ko nta kizima murupangira. Kuri mwe miliyoni y abanyarwanda yapfa ariko mukabuhumana.ariko hejuru yanyu hari Imana. Kdi izahira imigambi yacu yo kwikiza iki gitugu cy umwakagara n’ amashumi ye. Nagende yadyhemukira, uwabyaye iki cyago.havumwe umunsi inda ye yasamwe.havumwe umunsi bavuga ko yibarutse umwana w’ umuhungu. Uwo munsi akaga gakomeye kari kiyanditse ku rwanda udasize n’ akarere.Hanyuma rero niba wikunda, ukunda abawe n abe icyo mwamufasha nukumuhagarika mukamwigiza kuruhande, mukamuruhura nkuko byakorewe mzehe Mugabe.Uretseko wasanga naww utari no mubamwegereye, wasanga uri umumotsi gusa utazi igipfa n igikira nawe biza bikakwitura hejuru nkatwe twese!
Kuba wemera kuba mumuryango w abasomyi b ikinyamakuru kizewe nk iki atari kimwe cyanyu cy impuha ngo ni abaryankuna bigaragarako urimo ushaka kuza mu murongo nk abandi baku nda urwanda nuwo mubyeyi wacu abanya rwanda wirirwa utuka¿mgwino wisange mubanyu¿