Kuri uyu wa 22 Gicurasi 2023, Perezida Paul Kagame aritabira mu buryo w’ikoranabuhanga ,umuhango wo gutangiza ku mugaragaro uruganda runini ku Isi mu zitunganya Peteroli ,rw’ubatswe ku mugabane w’Afurika mu gihu cya Nigeria.
Ni uruganda rwubatswe n’Umuherwe wa mbere muri Afurika Aliko Dangote, rukaba rwaruzuye rutwaye miliyari 19 z’amadolari y’Amerika mu gace ka Ibeju-Lekki mu Mujyi wa Lagos, muri Nigeria.
Uruganda, rurafungurwa ku mugaragaro na Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari, ari kumwe na Aliko Dangote n’abandi Bakuru b’Ibihugu by’Afurika bitabiriye imbonankubone barimo, Perezida wa Chad Mahamat Déby , Perezida wa Senegal Macky Sall, Perezida wa Togo Gnassingbé Eyadéma, Perezida wa Ghana Nana Akufo-Addo, , Perezida wa Repubulika ya Niger Mohamed Bazoum, n’Abahagarariye ibihugu byabo muri Nigeria.
Perezida Kagame witabira uyu muhango yifashishije ikoranabuhanga, yitezweho kugeza ijambo ku bawitabiriye no gushimira igihugu cya Nigeria kubera intambwe cyateye ku mugabane w’Afurika, mu birebana no kwitunganyiriza umutungo kamere wacyo.
Ni uruganda runini ku Isi muzitunganya Peteroli ,rukaba rufite ubushobozi bwo gukora ingunguru za lisansi 650,000 , rwubakwa kuri hegitari 2,635 ziri mu cyanya cyahariwe inganda cya Dangote i Ibeju-Lekki.
Biteganyijwe ko uru ruganda , rugomba guha imirimo abantu barenga 100,000 rukaba rugiye gukura igihugu cya Nigeria mu ruhando rw’ibihugu bikize kuri Peteroli ariko bitari bifite ubushobozi bwo kuyitunganya,kuko Ingano nyinshi ya Peteroli ikoreshwa muri Nigeriya yatumizwaga hanze .
Urwo ruganda, rwitezweho gutanga umusanzu ukomeye mu rugendo rwo kwimakaza Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA), cyane ko ibihugu by’Afurika birenga 50 byose bikoresha ibikomoka kuri Peteroli yatumijwe hanze y’umugabane w ’Afurika.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com