Umutwe wa M23 ,wanenze bikomeye imyitwarire y’Ingabo z’Uburundi ziri mu butumwa bw’Umuryango wa EAC, bugamije kugarura amahoro n’Umutekano mu burasirazuba bwa DRC.
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com kuri uyu wa 22 Gicurasi 2023, Maj Willy Ngoma Umuvugizi wa M23 mubya gisirikare, yavuze ko banenga cyane ingabo z’Uburundu basigiye tumwe mu duce turi muri teritwari ya Masisi ,nyuma yaho M23 iturekuye ku bushake mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro ya Luanda na Nairobi.
Maj Willy Ngoma, yavuze ko “uduce twose basigiye ingabo z’Uburundi turi guhura n’ibibazo byinshi ndetse muri izo ngabo hashobora kuba harimo n’inyeshyamba za FDLR zizihishemo mu buryo baziranyeho kandi bwuzuye Uburyanrya.”
Yakomeje ashinja Ingabo z’Uburundi “uburyarya no gukorana n’ingabo za Leta n’indi mitwe irwanya M23, ngo kuko muri utwo duce bari gufunga Abantu umusubirizo bakabohereza i Goma, ubundi bakibasira inka zabo zikabagwa inyama bakagurisha Ingabo z’Uburundi zirebera.”
Maj Willy Ngoma, ntiyatinye no gushinja Ingabo Z’Uburundi, gutoza no guha intwaro imitwe yitwaje intwaro ya Nyatura n’iyindi ikorana na FARDC ngo kuko bitakiri ibyo kugira ibanga ahubwo bigiye gutangira kujya ahabona.
Cyokoze Maj Will Ngoma, yavuze ko M23 itazakomeza kubyihanganira ngo irebere abarage mu duce iheruka kurekura bakomeza guhohoterwa ako kageni.
Umva uko Maj Willy Ngoma abivuga mu rurimi rw’Igiswahiri:
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com