Hategekimana Philippe wiyise Philippe Manier ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, urukiko rwa Rubanda i Paris rukomeje kumuhata ibibazo runumva abatangabuhamya bashinja.
Uyu mugabo ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, urubanza rwe rwatangiye kuwa 10 Gicurasi 2023, kuva uru rubanza rutangiye, urukiko rwumvise abatangabuhamya barindwi mu cyumweru cya mbere. Mu cyumweru cya kabiri hari hagezweho abatangabuhamya bakoranye na Hategekimana n’abamuyoboye.
Mu batangabuhamya babaye abajandarume mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na mbere yaho, harimo na Cyriaque Habyarabatuma wakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside, afungiye muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere.
Habyarabatuma yabwiye urukiko ko nubwo atabihagazeho ariko amakuru yumvise ari uko Hategekimana Philippe ari we wishe uwari burugumesitiri wa komini Ntyazo witwa Nyagasaza Narcisse.
Undi mutangabuhamya washinje byeruye Hategekimana uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni Gen Augustin Ndindiliyimana wahoze ari Umukuru wa Gendarmerie mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ndindiliyimana ubu uba mu Bubiligi, yatanze ubuhamya hakoreshejwe iyakure [Video Conference] ashinja Hategekimana kwica burugumesitiri Nyagasaza.
Urukiko kandi rwateze amatwi abandi batangabuhamya bane bakoranye na Hategekimana, bamushinja uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bose bahuriza ku kuba yarangaga urunuka Abatutsi, ndetse ngo yafashe iya mbere mu kwica abari mu mirimo ikomeye.
Abo batangabuhamya bahamije ko yakoreshaga imodoka y’akazi ajya kuvana Abatutsi aho bari, akabajyana aho bagomba kwicirwa.
Umwe mu batangabuhamya wari umujandarume yagize ati “Nari mfite ubwoba, ariko naramubonye azana burugumesitiri Nyagasaza, amwereka komanda, hanyuma arongera aramujyana, nza kumva ko bamwishe”
Abatangabuhamya babwiye urukiko ko babonye Hategekimana atwaye ibintu bitandukanye yabaga yasahuye nyuma yo kwica ba nyirabyo.
Undi mutangabuhamya yagize ati “Njye yaje kuntira ihema ngo aritwikirize ibyo yari amaze gusahura kuko imvura yaragwaga.”
Nubwo muri uru rubanza hari kumvwa abatangabuhamya, umunyamakuru Marie Louise Uwizeyimana uri kurukurikirana yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko umucamanza anyuzamo akabaza ibibazo Hategekimana.
Uyu mugabo ugaragara nk’ugifite imbaraga ariko ugendera ku mbago, yabajijwe n’urukiko impamvu yahinduye imyirondoro, avuga ko yabikoze yirwanaho, kuko ngo akiri mu nkambi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byavugwaga ko bazicwa.
Yabajijwe kandi ubwenegihugu bwe, avuga ko afite ubwenegihugu bw’u Bufaransa gusa, ubwa kabiri bw’u Rwanda buri muri dosiye atari ubwe.
Biteganyijwe ko uru rubanza ruzamara amezi abiri, hagategwa amatwi abatangabuhamya barenga 100 barimo abashinja n’abashinjura.