Minisiteri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa biravugwa ko yaba yajyanywe n’abo bikekwa ko ari abo mu nzego z’umutekano, akurikiranyweho kwakira Ruswa.
UMimosa ngo yaba yari afitanye gahunda n’umuntu wagombaga ku muha akayabo k’amafaranga bikekwa ko ari indonke, bakaba bagombaga guhurira I Remera kuri Hilltop.
Uwari umuzaniye amafaranga, ageze aho bagombaga guhurira ngo mu kuyakira Minisitiri yaba atasohotse mu modoka ahubwo uwari kuyimuha yamusanzemo; gusa akaba yari yabanje kubwira inzego bireba ko afitanye gahunda na Minister!
Aya makuru akomeza avuga ko mu gihe bari bakireba amabandari haje abantu bari muri Toyota Hillux Vigo basaga n’abategereje bagahita bagwa gitumo Minister bakamujyana!
Ibi byatumye hari abatangira kwibaza ku budahangarwa bw’Abaminisitiri mu bijyanye no gukurikiranwa n’ubutabera. Ese barabugira? bivugwa ko aho bakorera icyaha hose bahita bafatwa.
RIB ivuga iki kuri aya makuru yifatwa rya Minisitiri Mimosa yakira indonke?
Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Umuryango.com dukesha iyi nkuru ngo mu butumwa bugufi bwohererejwe umuvugizi w’urwego rushinzwe ubugenza cyaha RIB ngo bamubaze makuru ari kuvugwa kuri minisitiri Mimosa, yatangaje koayo makuru atariyo.
,Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenza cyaha RIB ,Dr. Murangira Thierry,yansubije ko ayo makuru atariyo!
Dr. Murangira Thierry kandi abajijwe niba uretse indonke nta n’ibindi byaha ibyari byo byose Minister Mimosa yaba akurikiranyweho,yasubije ko kugeza ubu ntabyo azi.
Nta nduru ivugira ubusa k’umusozi!
arababaje kubona arenga amabwiriza ya Président; nibamuhane batababarira n’iswa
Karundi… Ntimukajye muhubuka, svp nujya usoma interro jyukomeza weguca iteka uko nuguhubuka