Umushinga wo guhindura itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, ku ngingo yo guhuza amatora ya Perezida n’aya Abadepite ateganijwe muri 2024, wemejwe na Sena y’u Rwanda.
Uyu mushinga w’itegeko ryo kuvugura itegeko nshinga wemerejwe ishingiro na Sena wari uherutse kwemezwa n’umutwe w’abadepite.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel niwe waje kugeza ku basenateri isobanura mpamvu ry’uyu mushinga.
Abasenateri bavuze ko guhuza amatora y’Umukuru w’igihugu n’ay’Abadepite biri mu nyungu z’igihugu.
Gusa hari abasenateri bagiye bagaragaza impungenge ko kuvugurura zimwe mu ngingo mu myandikire bitiganywe ubushishozi bishobora kuzateza ibibazo abaturage, bityo basaba ko zakwitabwaho mbere y’uko uyu mushinga uhinduka itegeko ugasohoka mu igazeti ya Leta.
Aha niho Minisitiri w’ubutabera ahera amara impungenge abasenateri ndetse n’abanyarwanda ko ingingo ndetse n’inyito zahinduwe nta bibazo zizatera.
Perezida wa Sena, Dr Kalinda Francois Xavier yavuze ko uyu mushinga ugiye gusuzumwa n’inama y’abaperezida igizwe n’abayobozi b’amakomisiyo n’ababungirije hamwe n’abagize biro ya Sena.
Nyuma yo kuwusuzuma bemeza uwo mushinga ko waba itegeko.
Ko nzubaha itegekonshinga n’ andi mategeko. Ko nzarinda itegekonshinga.Ubwo ntatiye iyo ndahiro. Niki amategeko angenera?
Buriya ushatse kuvugako perezida wa sena atabashije kurinda itegeko nshinga?Ahubwo buriya nibwo aririnze nimba habaye ho kurivugurura kugirango ingengo y imari igabanuke urumva atari byiza yakoze? Ubwose wowe ubaye nkawe wabikora gute?