Umunyarwanda Kayishema Fulgence wari umaze igihe kirekire ashakisha n’ubutabera bw’u Rwanda kubera ko akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano z’Afurika y’Epfo.
Uyu Mugabo amaze imyaka irenga 30 ashakishwa n’u Rwanda. yafashwe nk’uko CNN yabitangaje. Yafatiwe ahitwa Paarl Kuri uyu wa 24 Gicurusi 2023, bigizwemo uruhare na Polisi n’itsinda ry’ubushinjacyaha bw’urwego IRMCT rw’Umuryango w’Abibumbye, rwasigariyeho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).
Umushinjacyaha mukuru w’uru rwego, Serge Brammertz, yatangaje ko hari icyizere cy’uko ubutabera buzaboneka nyuma y’ifatwa rya Kayishema.
Ubwo yagiraga ati” Fulgence Kayishema yari amaze imyaka 20 ashakishwa .ifatwa rye riratanga icyizere cy’uko azaryozwa ibyaha akurikiranweho”.
Brammertz yongeyeho ko Jenoside ari icyaha gikomeye cyane kizwi na mwene muntu .umuryango mpuzamahanga wakoze ibishoboka kugirango abayikoze bakurikiranwe kandi bahanwe kuburyo Jenoside itazongera kuba ukundi.
Ifatwa rye ni ikimenyetso gifatika cy’uko uruhare rwe rutazibagirana kandi ko ubutabera buzatangwa. IRMCT yemeje ko Kayishema aragezwa mu rukiko rwo muri Cape Town ejo kuwa 26 Gicurasi 023.
U Rwanda rushinja Kayishema kugira uruhare mu kwica Abatutsi 2000 bari bahungiye muri kiliziya ya Nyange.
Kuwa 28 Gashyantare 2012, niho urukiko mpuzamahanga rwashiriweho u Rwanda rukorera Arusha. rwafashe umwanzuro wo kohereza urubanza rwa Kayishema Fulgence kuburanishwa n’inkiko zo mu Rwanda.
Uwineza Adeline