Bamwe mu abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza bashinja Hategekimana Philippe Biguma, kuba yarakoresheje imvugo zikangurira Abahutu kwica abashakanye n’ Abatutsi.
Mukankusi Hilariya uyobora umuryango w’ Abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi (AVEGA)mu murenge wa Rwabicuma akarere ka Nyanza, avuga ko we ubwe yiyumviye Biguma agira ati: ” Inzoka yizingiye ku gisabo barabimenana.”
Uyu mubyeyi uvuga ko azi neza Biguma, ahamya ko muri iyo mvuga yashakaga kuvuga ko abagore
b’Abahutukazi bari barashatswe n’Abatutsi, abana babo bagomba kwicwa.
Ati:Njyewe Biguma naramubonye mu masasu yarashe hano i Munyinya, abagabo bacu barahaguye njyewe ndahunga mu bana 7 nari mfite narokoye 3 gusa.
Yakomeje agira ati:” Niwe washinze za bariyeri zose hano i Mushirarungu nta gahunda yo kwica yari ihari, ariko yakoresheje inama kuri sitade ya Nyanza hari ku itariki ya 5 na 6 mu kwa 5, aravuga ngo inzoka yizingiye ku gisabo muyimenane nacyo.
Yongeye ho ko Biguma yatanze itegeko ryo kwica abana b’abagore b’abahutu bari barashakanye n’abatutsi.
Ati:”Yatanze itegeko ko abagore b’Abahutu basigaranye abana bagomba kwicanwa n’abana babo kuko nibakura bazajya mu Nkotanyi,ngo babice bazasigare babaririza uko Abatutsi basaga..kuri uwo munsi baraye batwaye abana 13 barara babishe”
Uyu mubyeyi avuga kandi ko yishimiye kuba Biguma ari mu maboko y’ubutabera
Ati:Abana banjye babishe ku itariki ya 11 ukwa Gatanu, umugabo we bari baramwishe ku ya mbere.Numvise ko agiye kuburanishwa ndishima. njye nari nzi ko yapfuye, ariko kuba agiye kubazwa ibyo yakoze ni byiza.
Uwambayinkindi Vincent nawe utuye mu kagari ka Mushirarungu akaba yaranayoboye inkiko gacaca, avuga ko Biguma yashinjwaga kuba yarashyizeho za bariyeri ziciweho Abatutsi benshi.
Ati: Ajuda shefu Biguma bamuregaga ko ari we washyizeho bariyeri mu isanteri ya bleu blanc, bazana abacamanza i Nyanza bari mu modoka babarasira ku rwesero aba atinyuye abaturage batangira kwica Abatutsi”
Yongeyeho ko mbere bari bagerageje kwirwanaho , ariko we azana Abajandarume I Nyanza bashinga imbunda ahitwa i Nyabubare barabarasa batangira kubica. Hari abandi bari bahungiye i nyamiyaga muri Gacu bari baragerageje kwirwanaho.
Ati:”Biguma yazanye abajandarume bashinga imbunda hano i mushirarungu bakajya barasa i nyamiyaga
abarokotse amasasu bakwiruka bakicwa interahemwe zikoresheje imihoro.”
Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma, ubu arimo kuburanishirizwa mu Gihugu cy’u Bufaransa, ashinjwa ibyaha bya Jenoside yakoreye mu duce dutandukanye twa Nyanza. Ahazwi cyane akaba ari mu murenge wa Muyira aho yatanze urugero rwo kurasa Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyamure, kwicisha burugumesitiri wa Komini Ntyazo.
Ashinjwa kandi kwicisha Abatutsi bari bahungiye muri Isar Songa , mu murenge wa Rwabicuma ku misozi ya Nyabubare na Nyamiyaga.
Biguma wari umuyobozi wungirije wa Jandarumori , ashinjwa kandi gukoresha inama zitandukanye
zashishikarizaga Abahutu kwica Abatutsi, no gushinga za bariyeri hirya no hino.
Umuyoboziakarere ka Nyanza Ntazinda Erasme asanga kuburanishwa kwe kuzaruhura imitima
y’Abarokotse Jenoside ayakorewe Abatutsi 1994.
Yagize ati:” Abarokotse Jenoside bamuzi bazi ibyo yakoze bazaruhuka mu mutima nibumva ko babonye ubutabera .
Biguma,yatangiye kuburanishwa mu kwezi kwa 5 ku itariki ya 10 2023 ,bikaba biteganyijwe ko urubanza rwe
ruzarangira ku itariki 30 kamena 2023.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com
Niyo situation turimo effectivement.Kuko ntashaka kurekura.Yumva ahari ko igihugu ari nkagasambu ka se, agomba gukora uko abyumva, akica uko ashatse, agafunga uko ashatse nibindi.Ariko azumirwa!mbabajwe n’ abo yabyaye bazasigara bivurugutana natwe mu nyanja y’ ibibazo.bazicuza.