Ibikorwa by’ingabo z’Uburundi mu duce twarekuwe na M23 muri teritwari ya Masisi ntibivugwaho rumwe n’impande zihanganye arizo M23 n’Ubutegetsi bwa Kinshasa.
Ejo kuwa 25 Gicurasi 2023, Perezida Felix Tshisekedi, yagiranye ikiganiro na Diyasipora y ‘Abanye congo batuye mu Bushinwa, aho yakomoje ku ngabo z’Umuryango wa EAC ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo.
Mu ijambo yagejeje kuri abo Banye congo , Perezida Tshisekedi yanenze ingabo za EAC , avuga ko zose uko zakabaye zirimo gukorana n’Umutwe wa M23 ,ukuyemo ingabo z’u Burundi zonyine.
Ati:” Ingabo z’Umuryango wa EAC ziri mu burasirazuba bw’igihugu cyacu, zirirwa zikorana n’Umutwe wa M23 ukuyemo iz’u Burundi zonyine.”
Mu kiganiro aheruka kugirana na Rwandatribune.com, Maj Willy Ngoma Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, yavuze ko banenga ibikorwa by’ingabo z’Uburundi mu duce M23 yazisigiye muri teritwari ya Masisi, bitewe n’uko izi ngabo zirimo gukorana n’imitwe yitwaje intwaro ya Nyatura na FDLR.
Maj Willy Ngoma, yakomeje avuga ko Ingabo z’Uburundi, ziri guha imyitozi ya gisrikare iyi mitwe no kuyikingira ikibaba igasubira mu duce M23 yazisigiye ndetse iyi mitwe igahohotera Abaturage izi ngabo zirebera.
Maj , Willy Ngoma, yakomeje avuga ko bitakiri ibanga ko ingabo z’Uburundi ziri kugaragaza ubugambanyi n’Uburyarya ndetse ko murizo, hashobora kuba hihishemo Abarwanyi ba FDLR.
Ati:” Ntabwo dushimishijwe n’imyitwarire y’Ingabo z’Uburundi. Izi ngabo ziri kugaragaza uburyarya kuko ziri gukorana n’imitwe ya Nyatura na FDLR ndetse zigakingira ikibaba iyi mitwe iri gusubira mu duce twazisigiye. Hari abantu bari kwicwa muri Kilorirwe n’ahandi n’imitungo yabo igasahurwa bikozwe n’iyo mitwe kandi ingabo z’Uburundi zirebera. Ziri no guha iyi mitwe imyitozo ya gisirika. Nti bikiri ibanga ko mu ngabo z’u Burundi hashobora kuba hihishemo za FDLR.”
Umva Maj Willy Ngoma avuga ku myitwarire y’Ingabo z’Uburundi:
Ku geza ubu, Ubutegetsi bwa Kinshasa, buvuga ko ingabo z’u Burundi ziri kwitwara neza ndetse ko bitandukanye n’izaturutse muri Kenya, Uganda na Sudani y’Epfo.
Ni mu gihe M23 yo, idashimishijwe na gat n’imyitwarire y’Izi ngabo izishinja Uburyaryarya no gukorana n’imitwe isanzwe ifasha FARDC kurwanya M23.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com