Byagoye cyane Sama Lukonde Minisitiri w’Intebe wa DR Congo, gusobanurira Abayobozi gakondo bo mu ntara ya Maniema ku kibazo kirebana no kwambura intwaro ndetse no gusubiza mu buzima busanzwe Abarwanyi ba M23.
Ni nyuma y’aho, Guverinoma ya DR Congo itangaje ko mu Ntara ya Maniema, ariho hagomba gushyirwa Ikigo kizajya cyakira Abarwanyi ba M23, mu gikorwa cyo kubambura intwaro no kubasubiza mu buzima busanzwe.
Abayobozi gakondo bo muri iyo ntara bagaragaje impungenge no kutishimira uyu mwanzuro ,aho bavuga ko batumva impumvu Guverinoma y’igihugu cyabo yahisemo gakondo ya bo kuba ariyo igomba kwakira Abarwanyi ba M23 , ngo kuko batajya bizera uyu mutwe kuko ushobora kubashozaho intambara.
Ejo kuwa 25 Gicurasi 2023, Minisitiri w’Intebe Sama Lukonde, yakiriye itsinda ry’Abayobozi gakondo baturutse mu ntara ya Maniema, maze arabahumuriza abasobanurira n’impampamvu iyo intara ariyo yahiswemo kwakira Abarwanyi ba M23 ,bagomba kwamburwa intwaro no gusubizwa mu buzima busanzwe.
Majesté Jean-Paul Maputa umuyobozi gakondo mu gace ka Kindu ahagomba gushyirwa icyo kigo , yabwiye itangazamakuru ko baje i Kinshasa guhura na Minisitiri w’Intebe, kugira ngo Guverinoma ibasobanurire impamvu yahisemo gukorera ibikorwa byo kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe Abarwanyi ba M23 muri gakondo yabo.
Ati:” Twe twagize impungenge tukimara kubyumva , kuko hashobora kuba hari ikindi kibyihishe inyuma nko kuduhungabanyiriza umutekano. Ntabwo turi gusobanukirwa neza ibyo Guverinoma yacun iri gukora. Niyo mpamvu dushaka kumenya no gusobanukirwa ibigiye gukorerwa muri gakondo yacu”
Nyuma y’impaka ndende na Minisitiri w’Intebe Sama Lukonde, Abayobozi gakondo bo mu ntara ya Maniema, basohotse bavuga ko banyuzwe n’ibisobanuro bahawe ariko birinda gushyira hanze ibyo baganiye na Minsitiri w’Intebe.
Kugeza ubu ariko, Guverinoma ya DR Congo yifuza ko abarwanyi ba M23 bashyira intwaro hasi no gusubizwa mu buzima busanzwe ndetse igatenganya ko icyo gikorwa kizabera mu kigo kizashyirwa mu gace ka Kindu ho mu ntara ya Maniema.
Ni igikorwa Guverinoma ya DR Congo, ivuga kizagirwamo uruhare n’ingabo za Angola zitegerejwe muri DR Congo ,zigomba gushinga ibirindiro byazo mu gace ka Kindu ho mu ntara ya Maniema.
kurundi ruhande ariko, M23 ntiremeranya na Guverinoma ya DR Congo kuri iyi ngingo, kuko yo ivuga ko itazashyira intwaro hasi guverinoma ya DR Congo itaremera ibiganiro ngo bagire ibyo bumvikanaho.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com