Kuri uyu wa 27 Gicurasi 2023, Abadepite batangiye ingendo z’akazi mu turere twose tw’Igihugu, mu rwego rwo kureba hamwe ubuzima bw’umuturage uko buhagaze muri rusange ndetse n’aho iterambere rye rigeze.
Ibi byakozwe mu gihe manda yabo yakabaye iri kurangira, ariko bakaba barabongeje umwaka , bityo bakaba bari kurebera hamwe ibyo bari beremereye abaturage bigeze, muri iyi manda iri kwerekeza ku musozo.
Izi ngendo ziteganyijwe mu mu Ntara zose, kuva uyu munsi kuwa 27 Gicurasi kugeza ku wa 03 Kamena 2023 no mu Mujyi wa Kigali ku matariki ya 10-11 Kamena 2023.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite Mukabalisa Donatille yavuze ko Abadepite bazifatanya n’abaturage mu muganda rusange, banabaganirize ku kwita ku isuku. Azaba ari n’umwanya mwiza ku Badepite wo kwakira ibyifuzo n’ibibazo by’abaturage kugira ngo bizakorerwe ubuvugizi mu nzego bireba bityo bibonerwe ibisubizo.
Muri izi ngendo, Abadepite bazasura ibikorwa n’imishinga byerekeranye n’ubukerarugendo n’ibyerekeranye n’inganda nto n’iziciriritse.
Abadepite bose basura abaturage mu turere nibura kabiri mu mwaka, hagamijwe kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, kugira inama abaturage no kumenya ibibazo bafite n’uruhare bagira mu iterambere.
Abadepite bagiye gusura buri karere bareba ibikorwa by’ubukerarugendo n’inganda nto n’iziciriritse
Uwineza Adeline