Amateka y’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo FARDC agaragaza ko izi ngabo zirimo benshi badashoboye, ibintu byatumye Perezida wa Repubulika Felix Antoine Tshisekedi afata umwanzuro werekeza mu kwirukana abasirikare bose badashoboye kugira ngo asigarane abashoboye urugamba.
Ibi uyu mukuru w’igihugu yabigarutseho mu gihe kuva mu 1964 iki gihugu cyagiye gikoresha abacanshuro,mu ngamba zose babaga barimo ubwo babaga bahanganye n’imitwe yitwaje intwaro ibarizwa muri iki gihugu.
Ubwo iki gihugu cyongeraga guhangana n’umutwe w’inyeshyamba wa 23 mu myaka ibiri ishize iki gihugu cyitabaje ingabo z’abacanshuro zitandukanye, nyamara biranga biba iby’ubusa ingabo z’igihugu cya Congo hamwe n’abo bari bafatanije bose, izi nyeshyamba zarabirukakanye ndetse benshi bahaburira ubuzima.
Mu ruzinduko Perezida Tshisekedi yagiriye mu Bushinwa yaganiriye n’Abanye-Congo bakorerayo, abigayo n’abandi baba muri iki gihugu ku mpamvu zitandukanye, yababwiye ko igihe kigeze ngo abasirikare badashoboye kurinda igihugu n’abaturage birukanwe.
Yagize ati “Igihe kirageze ngo twirukane mu gisirikare cyacu bamwe mu basirikare batojwe nabi, badashoboye kurinda igihugu n’abaturage bacyo.”
Perezida Tshisekedi yageze ku butegetsi yizeza ko agiye gukemura ibibazo byugarije igihugu, birimo n’imitwe y’inyeshyamba yugarije agace k’iburasirazuba, nyamara ariko intambara z’urudaca zakomeje kuyogoza iki gice zituma benshi bahasiga ubuzima abandi bava mu byabo bahungira mu bihugu bituranyi.
Nk’uko iki gihugu cyabitangaje mu kuboza 2022, bagaragazaga ko bafite abasirikare barenga ibihumbi 150, ariko basa n’abananiwe kurinda umutekano w’ibice by’iburasirazuba.