Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Ubushinwa, byemeranyije gushyigikirana muri politiki mpuzamahanga, nyuma yaho Perezida Tshisekedi agiriye uruzinduko mu Bushinwa .
Ni ibikubiye mu byemeranyijweho hagati ya Perezida Felix Tshisekedi wa DR Congo na Xi Jiping w’Ubushinwa, nyuma y’ibiganiro birambuye hagati y’Aba bayobozi bombi , biheruka kubera i Beijng mu murwa mukuru w’Ubushinwa kuwa 26 Gicurasi 2023.
Nyuma y’ibi biganiro, Ubushinwa bwatangaje ko bugiye gushyigikira no gufasha DR Congo , gushimangira ubwigenge bw’iki gihugu, kurinda ubusugire bwacyo no guhangana n’icyo bise “ubushotoranyi buturuka mu bihugu by’amahanga binyuze mu mutwe wa M23.”
K’urundi ruhande, Repubulika Iharanira Demoakarsi ya Congo, yavuze ko ishigikiye Ubushinwa ku ngingo irebana n’ikibazo cya Taiwani.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Perezidansi ya DR Congo kuwa 26 Gicurasi 2023,rivuga ko Repubulika Iharania Dmokarasi ya DR Congo, ishyigikiye kandi yemera Ubumwe bw’Ubushinwa ndetse ko ifata Taiwan nk’imwe mu ntara zigize Repubulika y’Ubushinwa.
Muri iri tangazo kandi, Perezidansi ya DR Congo, ivuga ko yamaganye bikomeye gahunda zose zigamije gufata Taiwan nk’igihugu kigenga, yongeraho ko iri k’uruhande rw’Ubushinwa kuri iyi ngingo.
Kugeza ubu, Ubushinwa na Dr Congo bisa n’ibiri mu bihe by’umutekano ukemangwa, aho intambara iri gtutumba hagati y’ Ubushinwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bapfa ikirwa cya Taiwan ,mu gihe DR Congo nayo .ikomeje kurebana ayingwe n’u Rwanda ,ku ngingo irebana n’Umutwe wa M23 ugizwe n’Abanye congo bavuga Ikinyarwanda batangije intambara ku butegetsi bw’iki gihugu.
Ubushinwa ,bushinja Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, gushyigikia ubwigenge bw’ikirwa cya Taiwani bwo bwita intara yabwo ,mu gihe DR Congo ishinja u Rwanda gushyikira no gutera inkunga Umutwe wa M23.
Kuva M23 yatangira kubura imirwano guhera mu mpera z’Umwaka wa 2021, DR Congo yagiye ihabwa n’Ubushinwa inguzanyo ku birebana no kugura intwaro zikomeye zirimo na za Drone z’intanbara zamaze kugera muri iki gihugu, mu rwego rwo kongerera Ubushobozi FARDC kugirango ibashe kwivuna Umutwe wa M23.
ni mu gihe UbushinWa, nabwo bwungukira cyane ku mutungo kamere wa DR Congo, bitewe n’uko aribwo bufite Sosiyete nyinshi zicukura amabuye y’agaciro muri DR Congo.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com
China nishaka gufata Taiwan ku ngufu,abahanga benshi bemeza ko nta kabuza Amerika izafatanya na NATO (OTAN),wongeyeho Japan,Philippines na Australia bagatabara Taiwan.Nukuvuga ibihugu birenga 35 bizarwanya China.Bavuga ko ibyo bizabyara intambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha bombes atomiques,isi yose ikaba umuyonga.Ariko nkuko bible ivuga,imana ntabwo yakwemera ko abantu batwika isi yiremeye.Ahubwo nkuko bible ivuga,Imana izabatanga itwike intwaro zose zo ku isi,kandi irimbure n’abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Niyo armageddon ivugwa muli bible.Ishobora kuba yegereje cyane iyo urebye ibintu byinshi birimo kubera ku isi biteye ubwoba kurusha kera.
Ariko Perezida wa DRC aba afata za declararation abanje kugisha Inama koko, ubwo se ko numva agiye kuba umwanzi wa USA nabambari bayo, aho ntiyakwisanga mu mazi abira, agahura nikibazo kirenze M23. Abandi bayobozi bamugire iname we na MUYAYA bagabanye amatangazo menshi adafite icyo amaze