Perezida Museni wa Uganda, yamaze gushyira umukono ku itegetegeko rihana umuntu wese uzafatirwa mu bikorwa by’ubutiganyi, bifatwa nk’urukozasoni mu muco w’Abanyafurika.
Ni itegeko riteganyiriza umuryango wa LGBTQ w’abaryamana bahuje ibitsina mu gihugu cya Uganda igihano cya burundu n’undi muntu wese uzagaragaraho iyo mico .
Iri tegeko kndi, riteganya igihano cy’urupfu ku nyongeracyaha, mu gihe habaye ihohotera rishingiye ku gitsina rikorewe umuntu utaruzuza imyaka y’ubukure , ubana n’ ubumuga cyangwa igihe uwakorewe icyaha yandujwe indwara idakira.
Abanya Uganda, barasabwa kumenyesha inzego zibishizwe ihohotera rishingiye ku butinganyi rikorewe abana n’abandi bantu b’intege nke.
Ni nyuma yaho Abadepite mu Nteko Nshingmategeko ya Uganda, bari bamaze igihe barijyaho impaka ndetse kuwa 20 Mata 2023 abaturuka mu Ishyaka NRM riri ku butegetsi, bakaba bari barishikirije perezida Museveni kugirango arishyireho umuko.
Perezida Museveni, nti yahise arishyiraho umuko ako kanya, kuko yasabye aba badepite kuvugurura zimwe mu ngingo zirigize, bitewe n’uko yasanga ibihano ritegnya, bidahagije abasaba kuryongerera ubukana .
Ikinyamakuru Chimp Report gikorera muri Uganda, cyanditse ko Perezida Museveni , yamaze kurishyiraho umukono ndetse guhera kuri uyu wa 29 Gicurasi 2023 rikaba rigomba gutangira kubahirizwa.
K’urundi ruhande ariko, byitezwe ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ibindi bihugu byo mu burengerazuba bw’Isi bisanzwe bishyikira ubutinganyi, bigiye gutangira gushyira igitutu ku butegetsi bwa Perezida Museveni dore ko na mbere y’uko arishyiraho umukono, ibi bihugu byari byamaze kumuteguza ibihano kuri Uganda.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com
Benshi bamagana Ubutinganyi,ni abasambanyi bakomeye.Kuki abantu barwanya Abatinganyi,ariko ntibarwanye abantu millions na millions basambana? Ahubwo bakabyita gukundana? Nyamara byombi ari “icyaha kingana mu maso y’Imana”?? Ijambo “Porneia”ry’Ikigereki rikoreshwa muli bible,rikomatanya:Ubusambanyi busanzwe,Ubutinganyi,Pedophilia,Lesbianism,Bestiality (gusambanya inyamaswa),etc…Twakongeraho kuryamana na Female Robot byeze muli iki gihe.Abakora ibyo byose,hamwe n’abandi bose bakora ibyo Imana itubuza,ntabwo bazaba mu bwami bw’imana nkuko 1 Abakorinto 5:9,10 havuga.Mwirinde ibyo byose,aho kwijundika gusa abatinganyi.
Ibyawe byose uba uri m ur uhande rw iki nyuranyo _oposition_ IMANA irimbura sodom na i gomora ntibyatewe n uko abagabo bendaga abandi icyo n icyaha imana yanga urunuka