Amakuru aturuka muri Rebulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko Perezida Felix Tshisekedi yari yapanze umugambi wo kwica Umunyapolitiki Moise Katumbi batavuga rumwe ariko biza kurangira arusimbutse.
Inkuru yasohowe na Israel Zito Tetela umwanditsi mukuru wa radiyo “Les Griffes “ ikore mu mujyi wa Lumbumbashi aho Moise Katumbi afite Abayoboke besnshi, ivuga ko ari umugambi wapanzwe na Perezida Felix Tshisekedi ,ubwo abatavuga rumwe n’Ubutegetsi bwe baheruka mu myigaragambyo i Kinshasa kuwa 20 Gicurasi 2023.
Izraeli Zito Tetela , yasohoye inkuru ivuga ko Perezida Tshisekedi mu buryo bw’ibanga, yasabye Minisitiri w’Umutekano na Mayor w’Umujyi wa Kinshasa, gutegura uko bazivugana Moise Katumbi ubwo azaba ari mu kivunge cy’abigaragambya kuri uwo munsi.
Aba, ngo baje gutegura umukomando wo mu ngabo za FARDC ukomoka mu ntara ya Kasayi ku ivuko rya Perezida Felix Tshisekedi, bamusaba kwiyoberanya no gukoresha ubumenyi afite mubya gisirikare, kugirango azahengera Moise Katumbi ari mu kivunge cy’abigaragambya maze amurase urufaya rw’amasasu.
Aya makuru ,akomeza avuga ko muri iyo myigaragambyo yo kuwa 20 Gicurasi 2023, amasasu agera kuri atandatu yarashwe ku modoka yari itwaye Moise Katumbi hagamijwe ku muhitana, ariko Imana ikinga akaboko ntihagira na rimwe rimufata ,gusa ngo rimwe ryaje gufata umwe mu bashinzwe umutekano we riramukomeretsa ahita ajyanwa mu bitaro.
Ubu mu ntara ya Katanga ahabarizwa abarwanashyaka benshi ba Moise Katumbi, bariye karungu ndetse baha gasopo Perezida Felix Tshisekedi, bamubwira ko niyibeshya kwica Moise Katumbi, DR Congo izahita imera nk’igihugu kidafite Ubuyobozi.
Anashigikiye Moise Katumbi muri Katanga , bavuga bazahita bashoza intambara ku butegetsi bwe mu gihe afite nd’indi ya M23 itamworoheye.
Abanyakatanga kandi, bavuga ko Perezida Felix Tshisekedi, abangamiwe cyane n’umukandida wabo Moise Katumbi ndetse ko ari gukoresha ibishoboka byose, kugirango nti bazahurire mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka wa 2023 ,kubera gutinya igikundiro afite mu Banye congo bashobora kumuhundagazaho majwi.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune..com
Uyu muperezida ni imbwa mpuzamahanga
Ikibazo cya Congo ntikimeze nkicya hano.Yego Katumbo yishwe haba ubugizi bwa nabi, ariko nta gisa na jenoside cyashoboka.nkabwira uwaba yihishe inyuma y ibi uwo ari we wese.ko uyu mutego ari umwe bita mutindi.Muri make yateze nabi.ntago kwica Katumbi byamera nko Keica Kinani.
Ikinani cyo cyari shitani y’amahembe arindwi
Kinani mupfaniki? ndabaza Kadogo , uko bacishije ho inkuru yo muri DRC ayigereranya nibyo mu Rda
@Matsiko ntacyo mfana na Kinani.Ariko niyo twari kuba tugipfana ibyaha bye ntibyaba ibyanjye.ntago nahisha icyo twaba dupfana.Naho ibyo kugereranya inkuru zacu noza Congo ahubwo wowe wari kubaza abanyamakuru uti kuki muduhozaho inkuru za Congo kandi ntaho duhuriye nayo cg ibibera yo.ujya ubona inkuru za Uganda cyane nkuko ubina iza congo na M23 hano?Buriya niba wishimiye ko ikintu cyaba ku muturanyi wawe muri philosophy uba unishimiye ko nawe cyakubaho.”Si c’ est bon pour Matsiko, c’ est bon pour Kadogo aussi”!Ngayo nguko muvandi.