Kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Gicurasi 2023, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame , yerekeje mu gihugu cya Nigeria aho agomba kwitabira Umuhango w’irahira rya Perezida Tinubu uheruka gutererwa kuobora iki gihugu.
Ni umuhango witabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu, abahagarariye inyungu z’ibihugu byabo muri Nigeria n’abandi bayobozi baturutse mu mpande zitandukanye z’Isi , bitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Bola Ahmed Tinubu uheruka gutsinda amatora y’Umukuru w’igihugu muri Nigeria.
Ahmed Tinubu w’Inyaka 70 y’amavuko, yatsinze amatora y’Umukuru w’igihugu cya Nigeria yabaye muri Werurwe 2023 ku majwi 37% mu gihe bacyeba be aribo Atiku Abubakar wagize amajwi 29% na Peter Obi wagize 25 %.
Asimbuye kuri uwo mwanya Muhammadu Buhari wayoboye Nigeria kuva mu mwaka wa 2015 kugeza 2023 .
Igihugu cya Nigeria kandi, gisanzwe gifitanye umubano mwiza n’u Rwanda ndetse ibihugu byombi bikaba bifitanye amasezerano y’Ubufatanye mu by’ubukungu,iterambera,Ikoranabuhanga n’ibindi.
Igihugu cya Nigeria kandi, cyakunze kohereza mu Rwanda amatsinda y’abagihagarariye mu nzego zitandukanye, kugirango baze kurwigiraho uko rwabashije guhashya ruswa, kwimakaza isuku, umutekano , rwabashije kugeraho nyuma y’amakuba yarugwiririye mu 1994 n’ibindi byinshi Abanya nigeria basanga ari ingenzi mu gihugu cyabo.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com