Ejo kuwa 31 Kamena 2023 ,i Bujumbura mu Burundi habereye Inama y’Umuryango wa EAC yagombaga guhuza Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango,yiga ku makimbirane amaze igihe hagati ya Kinshasa na M23 no gusuzuma manda y’Ingabo za EAC, ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo.
Ni inama yitabiriwe n’aba Perezida babiri gusa mu bagize umuryango wa EAC aribo William Luto wa Kenya na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, mu gihe abandi bagera kuri batandatu bohereje intumwa zo kubahagararira.
U Rwanda rwahagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, wari kumwe n’Umuyobozi ushinzwe ubutasi bwa gisirikare, Maj Gen Vincent Nyakarundi.
RDC nk’igihugu cyarebwaga cyane n’iyi nama, Perezida Félix Tshisekedi yahagarariwe na Antipas Mbusa Nyamwisi, Minisitiri ushinzwe ukwishyira hamwe n’akarere.
Sudani y’Epfo yohereje Bernaba Marial Benjamin Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ,Uganda yohereje Rebecca Kadaga Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri ushinjwe Umuryango wa EAC.
Bihatse iki ?
Kuba benshi mu ba Perezida bagize ibihugu byo mu muryango wa EAC bataritabiriye iyi nama nk’uko byari bisanzwe, bigaragaza agaciro gake batangiye guha izi nama ,kenshi ziga ku bibazo biri hagati ya Guverinoma ya DR Congo n’umutwe wa M23 ariko nti zitange umusaruro nk’uko biba bitegenyijwe .
Ibi ,biraturuka ku kuba inama nyinshi zabahuje mu bihe bitandukanye ndetse zikabera i Bujumbura mu Burundi n’ahandi, Perezida Felix Tshisekedi, atakunze gushyira mu bikorwa ibyo yabaga yemeranyije na bagenzi be ndetse yabaga yashyizeho umukono.
Ni kenshi Perezida Felix Tshisekedi, yava muri izo nama ariko yagera i Knshasa, agahita atangaza ibitandukanye n’ibyo yabaga yumvikanyeho na bagenzi be ndetse rimwe na rimwe akabagaragaza nk’abagambanyi babogamiye kuri M23.
Mu nama y’ubushize yahuje Abakuru b’Ibibihugu bigize Umuryango wa EAC yari yateraniye i Bujumbura mu Burundi, yaranzwe no guterana amagambo aho Perezida Tshisekedi yatungaga urutoki bamwe muba Perezida barimo Paul Kagame w’u Rwanda ,abashinja gushyigikira no gutera inkunga umutwe wa M23 .
Ni mu gihe icyabaga kigamijwe muri izo nama, ari ukurebera hamwe uko haboneka igisubizo gikwiye kandi kinoze ku makimbirane ari hagati ya Kinshsasa na M23, ariko inama yatangira Perezida Tshisekedi agatangira kurangwa n’amahane no kwibasira bagenzi be.
Birashoboka ko bamwe muba Perezida bo mu bihugu bigize Umuryango wa EAC, bamaze kurambirwa kwitabira inama zidatanga umusaruro cyane cyane ko DR Congo, yakunze gushyiraho amananiza atuma ibyumvikanyweho bidahyirwa mu bikorwa.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com
Uriya murengwe no kwihenura nk’ukwa Habyarimana Tshisekedi afite bizarangira nk’ibyo Kwa Habyara,uwatoranirije congo uyu muswa yarayihemukiye
Ndakuramukije Mucyo we. Ongeraho uti Tshisekedi mbere yuko uyu mwaka urangira RDC ishobora kuzaba yarasenyutse bitewe n’intambara uyu FATSHI ashaka guteza! Koko Tshisekdi n’umusivile niyo mpamvu akinisha intambara. Ariko uziko ashaka guteranya SADC na EAC ariko akibagirwa ko ikizaba cyose kizabera RDC! Aha abera umuntu utamenya, uyu mugabo yirirwa ahuruza aremekanya intwaro ngo byo kurwanya u Rwanda, ntabwo yibuka ko narwo rufite inshuti zarutabara uretse ko twihagije kuri iyo ngingo. Ubumwe n’indangagaciro byacu birahagije kurwanya RDC n’abazayishigikira. Reka dutegereze.