Byitezwe ko ibikorwa byo gusana ibiheruka kwangizwa n’ibiza mu mu turere tugize intara y’Uburengerazuba , Amajyaruguru n’igice kimwe cy’intara y’Amajyepfo, bizatwara akayabo kangana na Miliyari 296 frw.
Ni ibyemejwe na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, iy’Ubutegetsi bw’Igihugu niy’Ubuzima, ubwo batangaga amakuru agezweho ku ngaruka zatewe n’ibi , biheruka kwibasira bimwe mu bice by’u Rwanda
Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa gatatu, izi minbisiteri zatangaje ko ko kugeza ubu hamaze kuboneka asaga Milyoni 800 z’amafaranga y’u Rwanda, yaturutse mu bw’itange bw’Abaturage n’imiryango itandukanye .
Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, yongeyeho ko ibyo abaturage bo mu karere ka Rubavu bemerewe na Perezida Paul Kagame ubwo aheruka kubasura muri gicurasi 2023,birebana no kwishurira abana bo mu miryango yagizweho ingaruka n’ibi amafaranga y’ishuri , ko ayo mafaranga yamaze kwishyurwa abana bakaba bagomba kujya kwishuri nk’uko byari bisanzwe
Abaturage bimuwe ahibasiwe n’ibiza, bari batujwe kuri site 93 bakaba bari ibihumbi bigera kuri 20 mu miryango isaga ibIhumbi bitanu, ariko kugeza ubu site zisigaye zituwemo ni 25 zitujwemo abaturage 7.600 bari mu miryango 180.
Claude HATEGEKIMANA
Randatribune.com
(Klonopin)